English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umutoza mushya, Afhamia Lotfi watozaga ikipe ya Mukura Victory Sports.

Ni itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025. Ikipe ya Rayon Sports yamenyesheje abakunzi bayo ko Afhamia Lotfi ari umutoza mushya wa Rayon Sports nyuma y'igihe bivugwa.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yahamije ko bagiye gufatanya kubaka Rayon Sports nshya itwara ibikombe.

Yagize ati "Turifuza Rayon Sports nshya itwara ibikombe, ishingiye ku mbaraga, icyerekezo no kwitwara neza. Abafana bacu bitegure ikipe ibatera ishema kandi ifite intego, ikipe ihatana mu marushanwa y'imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup."

Twagirayezu Thadee yemeje ko umunsi w'Igikundiro uzongera kuba nk'ibisanzwe. Yagize ati "Tuboneyeho no kubamenyesha ko umunsi wa Rayon Sports uzaba ku nshuro ya 6. Ibi birori bizabera i Kigali hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na 9 Kanama 2025. Uyu munsi uzatumirwamo ikipe y'ubukombe muri Afurika."

Afhamia Lotfi wabaye umutoza wa Rayon Sports, Amakuru ahari avuga ko yasinye amasezerano y'umwaka umwe ndetse biravugwa ko azajya ahembwa Milliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda.

Amakuru atugeraho ni uko uyu mutoza hari abakinnyi yavuganye nabo azazana muri Rayon Sports ariko cyane ni abo bakoranye muri Mukura Victory Sports.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Karongi iri kwiyubaka nk’Umujyi mushya w’Ubukerarugendo n’Ingufu za Gazi- Guverineri Ntibitura

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-30 12:24:58 CAT
Yasuwe: 263


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwatozaga-ikipe-ikomeye-hano-mu-Rwanda-yemejwe-nkumutoza-mushya-wa-Rayon-Sports.php