Karongi iri kwiyubaka nk’Umujyi mushya w’Ubukerarugendo n’Ingufu za Gazi- Guverineri Ntibitura
Mu muhango wahurije hamwe inzego zitandukanye z’abikorera, imiryango mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta n’abaturage, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko Karongi iri gutera intambwe ikomeye igana kuba umujyi mushya w’ubukerarugendo ndetse n’uw’ingufu za gazi metane yo mu Kivu.
Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Imurikabikorwa n’Imurikagurisha ry’Iterambere ryabereye mu Karere ka Karongi ku wa 19 Kamena 2025, mu busitani buri imbere y’isoko rya Bwishyura. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF), Urugaga rw’Abikorera (PSF), Yirunga Ltd mu mushinga wayo wa Kivu Beach Expo&Festival ndetse n’Akarere ka Karongi muri rusange.
Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 18 Kamena rikazarangira ku wa 23 Kamena 2025. Ryitabiriwe n’abamurika 93, barimo imiryango nyarwanda 21, imiryango mpuzamahanga 19, imirenge yose 13 igize Akarere ka Karongi, abikorera 25 bo muri PSF, WASAC ndetse n’Akarere ubwako.
Abamurika berekanye ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori, ibikomoka ku matungo, maden Rwanda, umuco ndetse n’ibikomoka mu mahanga, byose bigamije guteza imbere ubukungu no gushishikariza abaturage gukunda ibikorerwa mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yagize ati: “Iri murikagurisha ni urubuga rwo kumurika ibikorwa by’ubucuruzi, ubukorikori n’umuco, kumenyekanisha ibyiza nyaburanga bya Karongi, no gushishikariza abaturage gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda. Ni n’amahirwe afasha abaturage kubona serivisi zitandukanye mu buryo bubegereye kandi bunoze.”
Yakomeje agira ati: “Iterambere rya Karongi rigaragaza ko turi gutera intambwe ikomeye igana kuba umujyi ukomeye w’ubukerarugendo ndetse n’uw’ingufu za gazi metane yo mu Kivu.”
Muzungu Gérald, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yashimye uruhare rw’abitabiriye, avuga ko ari uburyo bwo kongera ubufatanye hagati y’abikorera n’abaturage.
Umuyobozi wa JADF Karongi yavuze ko intego yo gushyigikira gahunda ya “Gukunda ibikorerwa mu Rwanda” yagezweho kubera ubwitabire bw’abamurika benshi.
Abimana Mathias, uhagarariye PSF Karongi, yasabye ko ubutaha ibikorwa by’urubyiruko n’abantu bafite ubumuga byakongerwamo imbaraga kuko ari ingenzi mu iterambere rirambye.
Uwimana Claudine, ukora mu bukorikori, yagize ati: “Iri murika ritugejeje ku masoko mashya no guhura n’abandi twunguranaho ibitekerezo.”
Ndagijimana Emmanuel, umwe mu baturage basuye, ati: “Twishimiye iri murikagurisha kuko ryatwegereje serivisi n’ibicuruzwa bidufasha kumenya ibyiza by’igihugu cyacu.”
Iri murikagurisha ritegerejweho gufasha mu kongerera agaciro ibyiza nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba, guteza imbere ubukerarugendo, gushyigikira gahunda y’igihugu yo gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, no korohereza abaturage kubona serivisi hafi yabo.
NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show