English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko Leta y’u Rwanda igiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kuzamura ireme ry’amasomo y’imibare n’ubugenge akomeje kugorana ku banyeshuri benshi mu gihugu.

Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko imibare n’ubugenge ari amasomo abanyeshuri benshi batsinda ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ayandi, bigatuma bigira ingaruka ku myigire y’andi masomo afatiye kuri ayo, nko mu ikoranabuhanga, mu by’ubumenyi (science) no mu buhanga (engineering).

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Minisiteri y’Uburezi irateganya kongerera abarimu amahugurwa ahoraho agamije kunoza uburyo bwo kwigisha imibare n’ubugenge, gutegura ibikoresho by’imyigishirize bijyanye n’igihe, harimo uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu mashuri yose,gushyiraho gahunda y’amasomo y’inyongera (remedial programs) ku banyeshuri bagaragara nk’abakomeje gutsindwa aya masomo no gukangurira abanyeshuri gukunda imibare n’ubugenge binyuze mu marushanwa no mu mashyirahamwe y’abanyeshuri (mathematics & physics clubs).

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko iyi gahunda igamije gufasha u Rwanda kubaka urwego rw’ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ikoranabuhanga, ubukungu bushingiye ku bumenyi (knowledge-based economy), no kugira abaturage bafite ubushobozi bwo guhanga udushya.

Yagize ati: “Ntidushobora kugera ku iterambere rirambye tudashoye imbaraga mu masomo y’imibare n’ubugenge. Ibi ni byo byubaka imitekerereze yihuse, ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya mu nzego zose.”

Iyi gahunda iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri utaha, kandi izakorerwa mu byiciro by’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

Leta ya DRC irashinjwa kurasa mu baturage hakoreshejwe intwaro ziremereye



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-20 13:29:44 CAT
Yasuwe: 112


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyeshuri-bu-Rwanda-bakomeje-gutsindirwa-mu-mibare-nubugenge--Leta-irateganya-iki.php