English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

 Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byakomeje kuzamuka kugera muri Kanama 2025. Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro (CPI) cyiri ku kigero cya 7,1 % ugereranyije na Kanama 2024. Uyu mubare wagaragaje igabanuka rito ugereranyije na 7,3 % yo muri Nyakanga 2025, ariko ugakomeza kugaragaza ko ibiciro bikiri hejuru ku masoko.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,4 % mu mwaka ushize. Nubwo bitazamukanye ubukana nk’ibindi byiciro, bikomeje kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage kuko bigize igice kinini cy’ibyo abantu bakenera buri munsi.

Ibinyobwa bisembuye n’itabi

Ibinyobwa bisembuye hamwe n’itabi byazamutseho 13,5 %. Iri zamuka rishobora kuba rifitanye isano n’izamuka ry’imisoro cyangwa ibiciro by’ibikoresho byo kubitunganya, bityo bikaba byongera umutwaro ku bakoresha ibyo bicuruzwa.

Ubuvuzi

Icyiciro cy’ubuvuzi nicyo cyagaragaje izamuka ridasanzwe rya 70,5 % mu mwaka. Ibi bishobora gusobanurwa n’izamuka ry’ibiciro by’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi biva hanze, ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ifaranga ry’amahanga. Ubu bwiyongere bukabije bushobora kuba intandaro y’imbogamizi ku baturage bafite ubushobozi buke bwo kwivuza.

Ubwikorezi

Ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 6,9 %. Nubwo iri zamuka riri hasi ugereranyije n’ibindi byiciro, rikomeza kugira ingaruka ku buryo abantu bagera ku masoko no ku biciro by’ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu.

Amafunguro n’amacumbi

Serivisi z’amafunguro n’icumbi (amaresitora n’amahoteli) zazamutseho 18,5 %. Ibi byashobora guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’ibiribwa ndetse n’andi masoko y’imbere mu gihugu, bigakoma mu nkokora ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Itandukaniro hagati y’ibicuruzwa by’imbere mu gihugu n’ibyinjijwe

Ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byazamutseho 6,7 %, mu gihe ibyinjijwe mu gihugu byazamutseho 8,3 %. Ibi bigaragaza ko ibibazo by’ubukungu mpuzamahanga, by’umwihariko ihindagurika ry’ifaranga n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bikomeje kugira ingaruka ku Rwanda.

Nubwo igipimo cya rusange cy’izamuka ry’ibiciro cyagabanutseho gato mu kwezi kwa Kanama 2025, ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bikomeje kuzamuka ku buryo bukomeye, cyane cyane mu buvuzi, amafunguro n’amacumbi. Ibi byerekana ko hakenewe ingamba zihamye zo kugenzura inflation, by’umwihariko mu byiciro by’ubuzima n’imibereho y’abaturage.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-09-10 17:23:50 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibiciro-byibicuruzwa-ku-masoko-yu-Rwanda-bikomeje-gutumbagira.php