English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Mozambique.

Uru ruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda na Mozambique. Biteganyijwe ko Perezida Chapo yakirwa na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu n’ishoramari.

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Chapo agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Mozambique muri Mutarama 2025. Uru ruzinduko rubaye kandi mu gihe u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro no kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iz’icyo gihugu mu guhashya iterabwoba.

Abasesenguzi bemeza ko uru ruzinduko rushobora kuba intambwe ikomeye mu gutsura ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, haba mu rwego rwa dipolomasi, ubucuruzi ndetse no mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye ku mugabane wa Afurika.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-27 12:14:21 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Mozambique-ari-mu-Rwanda-mu-ruzinduko-rwakazi.php