English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.

Umuhanzi Elijah Kitaka wo muri Uganda yashyize umucyo ku bahuza imyambarire ye no kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina.

Elijah Kitaka ugezweho mu ndirimbo nka 'Ekyange', Dawa' n'izindi zitandukanye, ni umuhanzi umwe rukumbi w'umugabo ubarizwa muri Swangz Avenue kuri uyu munsi wa none.

Iyi nzu ya Swangz Avenue isanzwe ireberera inyungu abahanzi barimo, Azawi, Winnie Nwagi, Vinka, Zafaran na Elijah Kitaka.

Kitaka umenyerewe ku myambarire itungura benshi nk'amakabutura acikaguritse no kwambara amaherena menshi ku zuru, bamwe babihuza no kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina, gusa yabikanye avuga ko ntaho bihuriye, yavuze ko we ari umuntu usanzwe ndetse ari umugabo w'abagore.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko imyambarire ye ifitanye isano n'umuco wa Afurika aho guhura nibyo kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina.

Yagize ati “Turi Abanyafurika, kandi abazungu batubonye tutambara imyenda. Nambara gutya kuko ndi Umunyafurika w’ukuri, kandi ibi byose ni iby'Abanyafurika."

Kitaka kandi yatangaje ko afite imishinga yo kuzashinga inzu ikora imideli ihuza umuco wa Afurika ndetse n'uwo mu Burasirazuba bw'Isi.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ni iki gituma abakobwa bamwe bashimishwa n’abasore batabafiteho gahunda yo kubarongora?

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 17:39:10 CAT
Yasuwe: 215


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Elijah-Kitaka-yahakanye-ibyo-kuba-umutinganyi-ahishura-ikintu-gitangaje-ku-bagore.php