Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kwemera kurekura ubutaka bumwe bugenzurwa n’u Burusiya, bukaba ubwo u Burusiya.
Icyo gitekerezo cya Donald Trump cyitezwe nk’igisubizo cyo kurangiza intambara imaze igihe hagati y’ibihugu byombi, intambara yateje igihombo gikomeye mu bukungu, imibereho y’abaturage, ndetse n’umutekano muri ako karere.
Icyo cyifuzo cya Trump cyagaragaje impaka ku rwego mpuzamahanga, bamwe bavuga ko ari inzira ishoboka yo guhagarika imvururu, mu gihe abandi babona ko bishobora kuba igihombo ku butaka bwa Ukraine no ku bwigenge bwayo. Abasesenguzi bavuga ko icyemezo nk’iki gishobora kugira ingaruka ku miyoborere y’akarere k’Amajyepfo y’Uburayi ndetse no ku mubano w’u Burusiya n’ibindi bihugu by’iburayi.
Perezida Zelensky, mu nyuma yo guhabwa icyo cyifuzo, azasabwa gusuzuma ibyiza n’ingaruka zacyo ku gihugu cye n’abaturage, kimwe n’uburyo gishobora kugirira akamaro umutekano n’ituze muri aka karere.
Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga, birimo Umuryango w’Abibumbye, biri gukurikirana hafi uko iki gitekerezo gitegurwa no kumenya ingaruka zacyo ku bukungu n’umutekano muri Ukraine.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show