English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu gikomeye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, yakoze uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe, ni uruzinduko rw'iminsi ibiri ari gukorera mu  Ntara y’Iburasirazuba rugamije gusura no kugenzura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi iri mu turere dutandukanye tw’iyi ntara.

Ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko, Dr. Nsengiyumva yasuye imishinga ikomeye y’ubuhinzi yibanda ku bihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu nka kawa, umuceri n’ibigori, ndetse n’ibigo bifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire byizewe. Yanasuye kandi imiryango y’aborozi ifite ibikorwa by’iterambere birimo ubworozi bw’inka za kijyambere zitanga umukamo mwinshi, ubworozi bw’inkoko ndetse n’ubw’ingurube.

Mu biganiro yagiranye n’abaturage n’abayobozi b’uturere, Minisitiri w’Intebe yashimye imbaraga abaturage bashyira mu buhinzi n’ubworozi, anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi mu kubafasha kongera umusaruro no kubona amasoko y'umusaruro wabo mu buryo bworoshye.

Yagize ati: “Ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi y’iterambere ry’igihugu cyacu. Intego ya Leta ni ugufasha buri muturage kugira uruhare mu bukungu binyuze mu kubona ibisubizo birambye ku bibazo bibangamiye uru rwego.”

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Dr. Nsengiyumva azakomereza mu tundi turere, aho azasura inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, anagirana ibiganiro n’inzego z’ibanze ku cyakorwa kugira ngo ubuhinzi burusheho kuba umwuga ubyara inyungu.

Uru ruzinduko rugaragaza umuhate wa Guverinoma wo guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi no kunoza imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Police FC yerekanye imbaraga zidasanzwe yegukana igikombe cy’Inkera y’Abahizi

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

ITANGAZO RYA BWIZA Justine RISABA GUHINDURA AMAZINA



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-08 02:31:03 CAT
Yasuwe: 141


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-ruzinduko-rwe-rwa-mbere-Minisitiri-wIntebe-Dr-Justin-Nsengiyumva-yijeje-abahinzi-ikintu-gikomeye.php