Umuhanda Congo–Nil–Manihira–Ngororero ugiye gutangira kubakwa
Umuhanda uhuza Akarere ka Rutsiro n’aka Ngororero, unyuze mu gace ka Congo–Nil, Manihira na Ngororero, ugiye gutangira kubakwa. Ni umuhanda wa kaburimbo, ugamije koroshya ubuhahirane no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batuye muri ibyo bice.
Uyu muhanda ni umwe mu mishanga minini yatangijwe muri Werurwe 2025, aho Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 215 mu bice bitandukanye by’igihugu. Umuhanda wa Ngororero–Rutsiro ni umwe muri iyo mishinga, ugamije gufasha abaturage kubona amasoko y’umusaruro wabo no korohereza ingendo zihuza uturere.
Umuhanda wa Congo–Nil – Manihira – Ngororero uzaca mu mirenge irimo Gihango, Manihira na Rusebeya yo mu Karere ka Rutsiro, ukagera mu Karere ka Ngororero. Aha ni ahantu hakunze kwibasirwa n’ibibazo by’imihanda mibi, bikadindiza iterambere ry’abaturage.
Mbere y’uko imirimo nyir’izina yo kubaka itangira, habanje gukorwa inyigo z’ingaruka ku bidukikije n’imibereho y’abaturage (ESIA), ndetse no gutegura gahunda yo kwimura ababa aho uyu muhanda uzanyura (RAP). Iyi gahunda igaragaza uko abaturage bazahabwa indishyi hakurikijwe ibyo bazatakaza, nk’ubutaka, ibiti n’ibindi bikoresho byabo biri mu nzira y’iyo mihanda.
Ni umuhanda witezweho koroshya ingendo z’abaturage bajya kwivuza, bajyana umusaruro ku isoko ndetse n’abanyeshuri bajya ku mashuri. Uzongera amahirwe y’ishoramari, wongere ubucuruzi hagati y’uturere twombi ndetse utezimbere ubuhinzi n’ubworozi muri utwo turere ndetse n’Intara yose muri rusange.
Bibarwa ko abaturage barenga 1,300 bazahabwa ingurane, Bazahabwa amafaranga hakurikijwe agaciro k’ibyabo bizangizwa.
Umushinga wo kubaka uyu muhanda uterwa inkunga n’abaterankunga mpuzamahanga barimo Banki y’Isi, JICA, IFAD n’abandi, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Imihanda (RTDA).
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show