Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Day
Mu karere ka Nyamasheke hatangijwe imurikagurisha n’imurikabikorwa ryiswe Kivu Beach Expo & Open Day, ryitezweho guhindura uburyo abikorera n’abaturage bafatanya mu guteza imbere ubukungu bw’aka karere. Ni igikorwa cy’iminsi irindwi, cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Kanama kikazasoza ku wa 31 Kanama 2025, kikaba kiri kubera ku kibuga cya Kirambo mu murenge wa Kanjongo, hafi y’ikiyaga cya Kivu.
Iri murikagurisha ryateguwe ku bufatanye bwa PSF Nyamasheke, JADF – Jyambere Nyamasheke na sosiyete ya Yirunga Ltd, rikaba rifite intego yo guhuriza hamwe ubucuruzi, ubuhinzi, ubukorikori, ubukerarugendo n’ubushabitsi bushya bw’abaturage ba Nyamasheke.
Mu butumwa bwe, Rukundo N. Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Uturere mu Ntara y’Uburengerazuba, yashimye ubwitange bw’abikorera ba Nyamasheke, abibutsa ko ari bo soko y’impinduka z’iterambere ry’intara.
Yagize ati: “Ibi ni ikimenyetso ko Nyamasheke ifite ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’iterambere mu Burengerazuba. Icyo dusaba abikorera ni ugukomeza guhanga udushya, gukora ibikorwa bifasha abaturage no gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”
Yanasabye kandi abafatanyabikorwa b’akarere kugira umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no kugaragaza raporo zifatika, aho kwibera abafatanyabikorwa b’ibigaragara gusa.
Ku ruhande rw’akarere, MUHAYEYEZU Joseph Désiré, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu, yashimye uko abikorera n’abaturage bitabiriye iri murikagurisha, avuga ko ryerekanye ko Nyamasheke ifite ubushobozi bwo kwihaza mu bikenerwa byinshi.
Ati: “Twabonye ibikorwa byinshi bishya, byerekana ko dushobora kugera kuri byinshi tudategereje ko bizaturuka hanze. Urubyiruko rwacu rugaragaza udushya, abacuruzi n’abagore bo mu bucuruzi nabo batanga icyizere gikomeye. Ni yo mpamvu dushaka ko iki gikorwa kiba ngarukamwaka.”
Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd n'umushinga ugamije kugaragaza no kuzamura umwihariko w'uturere dukora ku kiyaga cya Kivu wiswe Kivu Beach EXPO&Festival, yasobanuye ko uyu mwaka bazanye umwihariko wo guhuza ubucuruzi n’imyidagaduro, aho abahanzi bakomeye bazasusurutsa abaturage mu rwego rwo kongerera agaciro iri murikagurisha.
Na ho Mukeshimana Chantal, uhagarariye abikorera mu karere, yavuze ko Kivu Beach Expo ari amahirwe adasanzwe ku bacuruzi bato n’abashoramari bashya.
Ati: “Aha ni ho bahurira n’abafatanyabikorwa bava mu nzego zitandukanye, bakamenyekanisha ibikorwa byabo no kwagura amasoko mashya. Ni inzira yo kubaka ubukungu budaheza.
Bamwe mu baturage bitabiriyeKivu Beach EXPO&Festival bashimangiye ko iri murikagurisha ryabahaye icyizere n’amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora no kwagura ubucuruzi bwabo.
Umwe yagize ati: “Twabonye urubuga rwo kwerekana ibyo dukora. Ibi bizaduhuza n’abantu batandukanye bashobora kuba isoko ryacu rishya. Ni ishema kubona akarere kacu katekereje ibikorwa nk’ibi.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show