Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar
Ku wa 9 Nzeri 2025, umujyi wa Doha muri Qatar wibasiwe n’igitero cy’indege cyagabwe na Israel, gihitana bamwe mu bayobozi ba Hamas ndetse n’abandi bantu bari hafi yabo. Iki gitero cyabaye mu gihe hashize iminsi habaye ibiganiro bigamije gushiraho agahenge mu ntambara ihuje Israel na Hamas, byari biyobowe n’igihugu cya Qatar gifatwa nk’umuhuza w’ibiganiro muri ako karere.
Amakuru aturuka mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko igitero cyari kigendereye abayobozi bakuru ba Hamas bari mu nama, barimo Khalil al-Hayya, umwe mu bayobozi bakomeye b’ishami rya politiki ya Hamas, n’abandi bafatanyabikorwa b’inshuti ze za hafi. Hamas ivuga ko bamwe mu bayobozi bakuru barokotse, ariko hari abo mu miryango yabo, abarinzi ndetse n’abakozi b’umutekano ba Qatar bahasize ubuzima.
Israel yemeye ko ari yo yagabye igitero, ivuga ko yari igamije kwica abayobozi bateguraga ibikorwa by’iterabwoba. Cyahitanye abantu barindwi barimo umwana wa Khalil al-Hayya, umurinzi we n’abandi bakorana bya hafi. Hari n’abakomerekejwe n’icyo gitero, ibyo byose byabaye mu gace gakunze kwakira abayobozi n’abanyacyubahiro bo muri Qatar.
Uko Qatar n’amahanga babyakiriye
Qatar yahise yamagana icyo gitero igita “iki ni igikorwa cyo guhungabanya ubusugire bw’igihugu”, ivuga ko kibangamiye amategeko mpuzamahanga ndetse kikaba gishobora gusenya intambwe yari imaze guterwa mu biganiro by’amahoro. Bimwe mu bihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga byamaganye icyo gitero, bivuga ko gishobora kongera ubushyamirane hagati ya Israel n’abaturanyi bayo.
Impaka ku mahoro mu karere
Iki gitero cyashyize mu kaga ibiganiro byari bigamije guhagarika intambara hagati ya Israel na Hamas. Abasesenguzi bavuga ko gishobora gutuma Hamas irushaho gukomera ku myumvire yayo, mu gihe Qatar na Amerika bishobora kugorwa no kugarura icyizere mu biganiro byo kugarura amahoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show