English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko ingengo y’imari ya MINISANTE izahindura isura y’amavuriro yo mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 izakoresha miliyari zisaga 333 Frw, aho hazibandwa cyane ku kuvugurura amavuriro no gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire, hakoreshejwe imashini ya PET Scan, ubwa mbere izaba igeze mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo ku wa 13 Gicurasi 2025, aho yasobanuye ko ibi bigaragaza intambwe ikomeye mu kongerera ireme serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.

Uyu muyobozi yavuze ko iyi mashini nshya ya PET (Positron Emission Tomography) izifashishwa mu gusuzuma indwara zitoroheje nk’iz’umutima, kanseri, ubwonko n’imyakura, kandi ko ibisabwa byose byamaze gutegurwa kugira ngo itangire gukoreshwa bitarenze uyu mwaka.

Muri iyi ngengo y’imari, miliyari 16.5 Frw zateganyijwe ku bikoresho by’ubuvuzi, harimo n’ibizatumizwa hanze kubera ko bidakorerwa mu Rwanda. Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri bizatwara miliyari 111 Frw, mu gihe ibya Muhororo bizahabwa miliyari 67 Frw.

Minisitiri Nsanzimana kandi yagaragaje ko ibitaro bya Gisenyi na Gicumbi nabyo bizavugururwa, bigashyirwa ku rwego rw’amavuriro y’ubushakashatsi n’aho kwigira nk'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK.

Yavuze ko nubwo hari aho inkunga zavuye ku nkunga zatanzwe zahagaze, MINISANTE izakomeza gushakisha ibisubizo imbere mu gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-14 11:24:02 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-ingengo-yimari-ya-MINISANTE-izahindura-isura-yamavuriro-yo-mu-Rwanda.php