English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Collège APACOPE ikomeje kuba urumuri rw’uburezi mu Rwanda nyuma ya Jenoside

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Collège APACOPE yahinduye urwibutso urugo rw’ubutwari n’icyizere, mu gikorwa cyabereye ku kigo cy’amashuri ku wa Gatandatu, tariki 17 Gicurasi 2025.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe Emmanuel, yashimangiye ko APACOPE atari ishuri gusa, ahubwo ari ishusho y’ubutwari n’ubudaheranwa byaranze abarikomokaho. Yagize ati: “Gushinga APACOPE byavuye muri ubwo butwari, kuba iriho uyu munsi ni igihamya cy’ubutwari bwakomeje.”

Yongeyeho ko ubwo butwari burenze imipaka ya APACOPE, kuko ari "akaremangingo kagize igihugu cyacu", gasobanuye indangagaciro zaranze n’u Rwanda rw’ubu: ubugabo, kutadohoka, n’icyerekezo cy’ejo hazaza.

Collège APACOPE yashinzwe mu 1981 n’ababyeyi bari barangajwe imbere na nyakwigendera Shamukiga Charles, mu gihe cyari kirimo ivangura n’itoteza rikomeye ku Batutsi, by’umwihariko mu burezi. Nubwo bagiye banyuzwa mu nzira y’umusaraba, banahimbiwe ibyaha byo kuba ibyitso by’Inkotanyi, APACOPE yakomeje guharanira uburezi kuri bose kugeza ubwo Jenoside yahitanye abarenga 300 bo mu muryango wayo.

Shamukiga Christine, umuyobozi w’umuryango APACOPE akaba n’umukobwa wa nyakwigendera Shamukiga Charles, yavuze ko Jenoside yasize icyuho gikomeye, kuko “hishwe abarimu, abakozi, abanyeshuri n’abashinze ishuri – abantu 332 bagiye bicirwa mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Nubwo amateka yayo yanditswe n’amarira n’amaraso, APACOPE uyu munsi ni ikimenyetso cy’uko ubutwari bushobora guhangara urupfu, bugakomeza butanga icyizere.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 08:24:00 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Collge-APACOPE-ikomeje-kuba-urumuri-rwuburezi-mu-Rwanda-nyuma-ya-Jenoside.php