English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2

Ikipe ya APR FC yongeye kugorwa no kubona Insinzi mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wari ukomeye kuva ugitangira, aho amakipe yombi yagaragaje imbaraga mu kwigaragaza imbere y’abafana. Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’igice cya mbere, ikomeza gushyira igitutu kuri APR FC yari igihuzagurika mu kibuga.

Nubwo APR FC yaje kubona uburyo bwo kwishyura ibitego bibiri, Police FC yongeye gukomera ku mukino, itsinda igitego cya gatatu cyabaye nk’icyashimangiye intsinzi yayo. Ibi byatumye umukino urangira ari ibitego 3 kuri 2.

Iyi ntsinzi yahesheje Police FC amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa ritegura umwaka w’imikino wa 2025/2026, mu gihe APR FC yo ikomeje kugorwa kuko ari umukino wa kabiri wikurikiranya itsindwa, bigatuma nta nota na rimwe ifite.

Abatoza b’aya makipe bombi bavuze ko iri rushanwa ari isuzuma rikomeye rituma bamenya aho bakosora mbere y’uko Shampiyona nyirizina itangira.

Inkera y’Abahizi ikomeje gukinwa muri Kigali Pele Stadium, ikaba yitabiriwe n’amakipe akomeye mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Inkera y’Abahizi ni irushanwa ry’amakipe  akomeye rigamije kwitegura umwaka mushya w’imikino, rikabera abakunzi b’umupira w’amaguru umwanya mwiza wo kubona aho amakipe yabo ahagaze mbere y’uko shampiyona itangira.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Police FC yerekanye imbaraga zidasanzwe yegukana igikombe cy’Inkera y’Abahizi

APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2

ONU yasabye korohereza ibihugu 32 birimo u Rwanda kubona inguzanyo zo gushora imari ku mutungo kamer

ONU yasabye korohereza ibihugu 32 birimo u Rwanda kubona inguzanyo zo gushora imari ku mutungo kamer



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-22 06:07:40 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-ikomeje-kugorwa-no-kubona-insinzi-Police-FC-iyitsinze-32.php