English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’igihugu cya Qatar ndetse runamagana igitero cya misile giherutse kugabwa na Iran ku kigo cya gisirikare cya Al Udeid Air Base, giherereye muri Qatar.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri telefone yagiranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, na Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwihanganishije Qatar, rugaragaza ko igitero cyabaye ku Al Udeid Air Base, gikwiye kwamaganwa kuko kinyuranyije n’ubusugire bw’igihugu ndetse n’uburenganzira ku bwigenge bwacyo.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, harimo n’urwego rwa gisirikare.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Iran irashe misile 14 ku kigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri muri Qatar, mu rwego rwo kwihorera ku bitero Amerika iherutse kugaba ku bigo by’ubushakashatsi bwa Nikeleyeri muri Iran.

Perezida Donald Trump yatangaje ko ibyo bitero nta ngaruka bifite kuko nta Munyamerika wahitanywe cyangwa ngo akomereke, ndetse 13 muri zo zahagaritswe hakiri kare.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-25 08:55:39 CAT
Yasuwe: 249


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwifatanyije-na-Qatar-nyuma-yigitero-cya-Misile-Iran-yarashe-ku-Kigo-cya-Gisirikare.php