English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sinigeze nkundana na Harmonize!-Laika Music ashyize ukuri ahabona ku mafoto yavugishije benshi

Umunyarwandakazi Umuhoza Laika, wamamaye nka Laika Music, yongeye gusobanura mu buryo burambuye ibyavuzwe ku mubano we na Harmonize, umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya, nyuma y’uko amafoto yabo bombi yagiye hanze akibazwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yavuze ko hagati yabo nta rukundo rwigeze rubaho nk’uko benshi babitekerezaga, ashimangira ko byose byari business.

Ati “Twakoranye umushinga gusa, byari business. Ntitwigeze tubana nk’abakundana. Harmonize ameze nk’umuvandimwe kuri njye.”

Yongeyeho ko yamaze ibyumweru bibiri muri Hoteli i Dar es Salaam muri Tanzaniya, aho Harmonize yazaga bakandika indirimbo hamwe, ariko ntizigeze zisohoka kubera akazi kenshi Harmonize yari afite icyo gihe.

Ati “Yazaga tukandika indirimbo, tukayikorera, hanyuma akagenda.”

Yavuze ko yamenyanye na Harmonize binyuze ku nshuti yabo isanzwe, imyaka itatu mbere y’uko amafoto yabo atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Ku bivugwa ko baba baratandukanye, Laika yasetse ati: “Nta rukundo rwigeze rubaho, ubwo se twari gutandukana gute tutarakundanye?”

Laika ni umuhanzikazi umaze imyaka isaga itatu yinjiye mu muziki, akaba yaranarangije amasomo mu bijyanye n’icungamutungo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020, ari naho yatangiriye gukora umuziki nk’umwuga.

Yamaze igihe aba mu Rwanda, Tanzania na Uganda, aho afite imiryango, mbere yo kujya kwiga muri Amerika.

Nubwo umubano we na Harmonize wateye urujijo, Laika avuga ko yibanda ku muziki no gukomeza gukura nk’umuhanzikazi wigenga.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-15 10:37:41 CAT
Yasuwe: 191


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sinigeze-nkundana-na-HarmonizeLaika-Music-ashyize-ukuri-ahabona-ku-mafoto-yavugishije-benshi.php