English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Abantu bakunze kwibaza niba uburebure bw’umuntu bufite aho buhuriye no kuramba. Hari abavuga ko abantu barebare bagira ubuzima bwiza bitewe n’igihagararo ariko abandi bakemeza ko abantu bugufi nabo bashobora kuramba igihe kirekire, Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku rwego rw’isi bwerekanye ko mu by’ukuri umuntu mugufi ashobora kubaho imyaka 2–7 kurusha umuntu muremure,bitewe n’impamvu zitandukanye za siyansi n’imiterere y’umubiri.

Ubushakashatsi bwa mbere bukomeye bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Hawaii, buzwi nka Honolulu Heart Program. Bwagereranyije ubuzima bw’abagabo b’Abayapani barenga 8,000 mu gihe cy’imyaka irenga 40. Ibyavuyemo byerekanye ko: Abagabo bari munsi ya 170.2 cm  babayeho imyaka 4.95 kurenza bagenzi babo bari hejuru ya 175.3 cm.

Ubwo bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko abagabo bari munsi ya 170.2 cm babayeho imyaka 7.46 kurenza abari hejuru ya 182.9 cm (6 ft).

Ubundi bushakashatsi bwakozwe ku bagabo b’Abayapani bo muri Hawaii, bwagaragaje ko abari munsi ya 158 cm bapimwe bagasanganwa  ubwinshi bw’uturemangingo ‘’gene’’ izwi nka FOXO3, igira uruhare rukomeye mu kurinda gusaza k’uturemangingo. Abafite iyi gene baba bafite amahirwe yo kuramba kurusha abantu barebare.

Mu Burayi naho habaye ubushakashatsi bwinshi, nko muri Switzerland, Germany, na Poland hagati ya 2004–2008. Byagaragaje ko hari isano iri hagati y’uburebure ndetse n’uburambe idakomeye ariko ifatika  bivuze ko uko uburebure bwiyongera , amahirwe yo kubaho igihe kirekire aragabanuka.

Abashakashatsi bo muri ScienceDirect (2003) bakoze ubushakashatsi mu gihe cyímyaka 30 basanze mu bihugu byinshi, abantu bagufi aribo bafite indwara nke ziterwa n’imirire (diet-related diseases) ndetse n’uburambe  kurusha abantu barebare.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa (imbeba, imbwa n’inyoni), byagaragaye ko mu bwoko bumwe, inyamaswa nto zibaho igihe kirekire kurusha izikura cyane mu burebure. Ibi byemeza ko ubunini bw’umubiri bufite aho buhuriye n’uburambe, kandi bushobora gusobanura impamvu abantu bagufi bafite ubuzima burambye.

Impamvu zose zigaragazwa na siyansi zirimo zishobora gutuma ubantu bagufi baramba kurusha abantu barebare harimo;

Imiterere y’umubiri :Umuntu mugufi afite uturemangingo duke, bigabanya ibyago byo kugira mutations ziteza kanseri.

Imikorere y’ingingo – umutima n’ibindi bice ntibikorwe cyane nk’iby’umuntu muremure, bityo bikaramba.

Genes FOXO3: Gene niyo ifitanye isano n’uburambe kandi igaragara cyane mu bantu bagufi.

Gukora ingufu (energy) , gusana uduce tw’umubiri, Gusohora ibisigazwa bidakenewe mu mubiri ibyo byose bikorwa gake ku bantu bagufi ariko ku bantu barebare biriyongera , ibyo byose bituma umubiri w’umuntu muremure usaza vuba kurusha umuntu mugufi.

Mu ngero nyinshi z’ubushakashatsi, hagiye hagaragara ko abantu bagufi bafite amahirwe menshi yo kurama imyaka 2–7 kurusha abantu barebare. Ibi byerekanywe n’ibipimo by’abarenga ibihumbi, bakoreweho ubu bushakashatsi mu bihugu bitandukanye, ndetse binashimangirwa n’ubushakashatsi ku nyamaswa. Impamvu nyinshi zigaragaza ko kuba mugufi bishobora gufasha ingingo n’uturemangingo kudakoresha imbaraga nyinshi no kurindwa indwara nka kanseri.

Ariko nanone, abahanga bibutsa ko uburebure atari bwo bwonyine bugena imyaka umuntu azabaho. Imirire myiza, imyitozo ngororamubiri, kwirinda indwara no kugira imibereho iboneye, byose bifite uruhare rukomeye cyane mu kuramba kurusha uburebure bw’umubiri.

Author: Niyonsenga Elysee



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Abantu bagurisha Simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe bashyiriweho ingamba zikomeye



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-20 16:17:56 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-bagufi-barusha-abarebare-amahirwe-yo-kuramba-Ukuri-kwa-Siyansi.php