Intwari y’abafana ituvuyemo:Urupfu rwa Mama Mukura rwashegeshe imitima ya benshi
Mukanemeye Madeleine, uzwi ku izina rya “Mama Mukura”, umwe mu bafana bakomeye cyane ba Mukura Victory Sports (Mukura VS) ndetse n’Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi, nk’uko bikomeje gusakara hose ku mbuga nkoranyambaga.
Mama Mukura yari umufana w’igitangaza w’ikipe ya Mukura FC ndetse n’Amavubi, hakaba haravugwaga ko atajya asiba umukino habe n’umwe ubwo yari gifite akabaraga. Yari urugero rwiza mu bakunda siporo kandi urugwiro rwe rwatumye ahabwa inshingano yo kuba trophy bearer mu irushanwa rya Veteran Clubs World Championship (VCWC) muri 2024.
Umuryango we, abafana ba Mukura, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko bazahora bibuka imbaraga, urukundo n’umutima w’ubwitange yagaragazaga mu kumva no gushyigikira ikipe ye igihe cyose yari akiriho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show