English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho ateye ubwoba agaragaza umukobwa witwa Jessica Radcliffe ari kwicwa n’ifi yo mu bwoko bwa whale yitwa orca, bivugwa ko bari inshuti magara. Nyamara, nyuma y’iperereza ryimbitse, byagaragaye ko nta na kimwe muri ibyo cy’ukuri  yaba uwo mukobwa cyangwa ayo mashusho, byose ni ibihimbano byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI).

 

Inkomoko y’aya mashusho ivugwa ko yaturutse ku mugabo washakaga gukanga umwana we wari ufite urukundo rwinshi ku mafi ya whale. Uwo mugabo yahimbye inkuru iteye ubwoba, ayishyiramo amafoto n’amashusho  yakozwe na AI, hanyuma ayohereza ku kinyamakuru cyo mu Bwongereza gikora inkuru zo kwidagadura, agamije gushuka umwana we.

Nyuma y’uko iyo nkuru ishyizwe kuri internet, abantu benshi bayisamiye hejuru nk’inkuru y’ukuri. N’ubwo nyuma yaho yahanaguwe ku rubuga rw’icyo kinyamakuru, abandi bakomeje guhanga amashusho mashya ayishingiyeho, bakoresheje AI. Ibi byaje guha umwanya ibihuha bitandukanye, bamwe bavuga ko uwo mukobwa ari umunyamerika, abandi bakemeza ko ari uwo muri Brazil ngo yagiye mu myiyerekoari mu mihango, bityo orca ikumva amaraso igahita imucamo ibice.

Abahanga mu ikoranabuhanga basaba abantu kugira ubushishozi ku mashusho cyangwa videwo babona kuri internet, cyane cyane iyo asa n’ateye ubwoba cyangwa utangaje cyane, kuko ashobora kuba yarahimbwe hifashishijwe AI.



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Uburayi Bwafashe Umwanzuro Ukomeye ku Gisirikare — Ese niki kigiye gukurikiraho?

Ese koko umukobwa aba arusha ubwenge umuhungu bangana?

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-14 12:27:34 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukuri-ku-mashusho-yasakaye-agaragaza-umukobwa-ari-kuribwa-nifi.php