English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri Rayon Day

Ni ibiciro ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025. Ikipe ya Rayon Sports yemerewe gukora ibi birori byayo ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025.

Ikipe ya Rayon Sports imaze kwemererwa gukora Rayon Day muri Sitade Amahoro, yahise itangira imyiteguro irimo no gukangurira abakunzi bayo kuzitabira iki gikorwa.

Ni imyiteguro ikomeje ndetse iyi kipe yashyize ibiciro hanze birimo ibihumbi 3 mu gice cyo hejuru, ibihumbi 5 mu gice cyo hasi cyegereye ikibuga, mu myanya imeze neza yashyizwe ku bihumbi 15, muri VIP hashyizwe ku bihumbi 30, VVIP hashyizwe ku bihumbi 100, mu myanya y’icyubahiro ishyirwa ku bihumbi 150 ndetse na Milliyoni 2 muri Sky Box.

Ibiciro byashyizwe hanze bisa nkaho iyi kipe itagoye abakunzi bayo bijyanye n’ibyo benshi batekerezaga.

Ikipe ya Rayon kuri uyu munsi mukuru yateguye kuzakina kandi na Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ndetse yamaze no kwemera kuzaba iri hano mu Rwanda.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya na Bigirimana Abedi nyuma y’igihe bivugwa cyane. Ku munsi w’ejo yakiriye na rutahizamu mushya witwa Ndong Mengue Chancelor usanzwe akina kuri nimero 7 na 11.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Rusororo: Abagabo babiri bafatiwe kuri moto batwaye ibilo 31 by’urumogi

M23 yatangaje ko Ikeneye Igisirikare Gishya, ntiyifuza kwinjira mu nzego za Leta ya Kinshasa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-07-22 12:43:42 CAT
Yasuwe: 152


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-ya-Rayon-Sports-yashyize-hanze-ibiciro-byo-kwinjira-kuri-Rayon-Day.php