English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bwa mbere mu mateka u Rwanda ruje ku mwanya mwiza ku Isi.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku Isi mu bihugu 180 byarwanyije ruswa ku gipimo gishimishije mu Cyegeranyo cy'Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya Ruswa ku rwego rw'Isi, CPI 2024.

Ni ubwa mbere mu mateka, u Rwanda rugize uyu mwanya aho rufite amanota 57%.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu ku Mugabane wa Afurika nyuma ya Seychelles na Cabo Verde.

Mu 2023, u Rwanda rwari ku mwanya wa 49 n'amanota 53% mu gihe muri Afurika rwari urwa kane.

Kwiyongera kw’amanota y’u Rwanda byerekana ko gahunda za Leta zigamije gukumira no kurwanya ruswa zirimo gutanga umusaruro. Ni ingaruka z'ubuyobozi bunoze, imiyoborere myiza, n’ubushake bwo guhashya ruswa mu nzego zitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 11:18:38 CAT
Yasuwe: 255


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbwa-mbere-mu-mateka-u-Rwanda-ruje-ku-mwanya-mwiza-ku-Isi.php