English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imiryango irenga 100 iratabaza, Inzara ikomeje kwica abaturage ba Gaza

Imiryango mpuzamahanga irenga 100, igizwe cyane n’iyita ku burenganzira bwa muntu n’itanga ubutabazi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, yasohoye itangazo ku wa risaba guverinoma z’ibihugu gukorera hamwe mu gukemura ikibazo gikomeye cy’inzara mu gace ka Gaza.

Muri iri tangazo, iyi miryango ivuga ko hakenewe guhita habaho agahenge karambye , ndetse no gukuraho imbogamizi zose zibuza ko ubutabazi bw’ibanze bugera ku baturage bari mu kaga cyane muri Gaza.

Iyo miryango, irimo Mercy Corps, Norwegian Refugee Council, na Refugees International, ivuga ko inzara ikomeje gukwirakwira mu bice byinshi bya Gaza, nubwo tonne nyinshi z’ibiribwa, amazi meza, imiti n’ibindi bikoresho by’ubutabazi biri hafi y’umupaka wa Gaza ariko bidashobora kwinjizwa kubera imbogamizi zashyizweho na Leta ya Israel.

Mu itangazo ryasinywe n’imiryango 111, harimo abatanga ubutabazi n’abahagarariye uburenganzira bwa muntu, bavuze ko ibihugu bigomba guhita bifata ingamba zifatika zo gukuraho ibyo bibazo, mu rwego rwo gukumira kwirinda ko abicwa ni nzara bakomeza kwiyongera.

Imibare igaragaza ko baturage barenga 800 aribyo  bamaze kwicwa bagerageza  bagerageza kugera ahari ibyo kurya.

Imiryango ivuga ko Leta ya Israel ifite ububasha bwose ku bikoresho byinjira muri Gaza, ariko ihakana ko ari yo nyirabayazana w’ibura ry’ibiribwa. Nubwo bimeze bityo, ingabo za Israel zakomeje gukoresha imbaraga zikabije mu gukumira abaturage kugera ku nkunga, aho benshi bamaze kwicwa mu kuraswa hafi y’ibigo bikwirakwiza inkunga za Gaza Humanitarian Foundation, umuryango ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyo miryango iratangaza ko ibi bibazo byatewe n’imwe mu ngamba za Leta ya Israel zo gufunga Gaza no gutinza imikorere y’inkunga, bikaba byarateje urupfu, inzara, n’amakuba mu baturage. Basaba amahanga kutarebera gusa, ahubwo ko hagomba gushyirwa mu bikorwa ingamba zihamye zo gukuraho imbogamizi zose no kubungabunga ubuzima bw’abaturage ba Gaza



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi bwarwo mu kugaragaza isura Nziza y’igihugu

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-23 08:25:09 CAT
Yasuwe: 140


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imiryango-irenga-100-iratabaza-Inzara-ikomeje-kwica-abaturage-ba-Gaza.php