English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi bwarwo mu kugaragaza isura Nziza y’igihugu

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Itorero Indangamirwa ari bumwe mu buryo urubyiruko rufashwamo kumenya icyerekezo cy’igihugu no gukoresha ubumenyi rwize mu kurwanya ibinyoma biharabika u Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2025 mu muhango wo gusoza Icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, aho yasabye urwo rubyiruko gusigasira indangagaciro Nyarwanda no gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Dr. Nsengiyumva yashishikarije urubyiruko gutangira gukoresha ubumenyi bwarwo mu guharanira ukuri, kugendera ku ndangagaciro Nyarwanda no gutanga isura nziza y’igihugu aho bazaba bari hose. Yabibukije ko buri wese agomba kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rufite ubukungu, imibereho myiza, umutekano n’imiyoborere myiza.

Icyiciro cya 15 cy’ Itorero Indangamirwa cyari kigizwe n’urubyiruko 443, harimo abiga mu mahanga (105), mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda (103), n’abandi 235 baturutse mu turere twose tw’igihugu, bari indashyikirwa ku rugerero.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi bwarwo mu kugaragaza isura Nziza y’igihugu

Abanyeshuri biga muri gahunda Nzamurabushobozi basabwe gukoresha neza amahirwe bahawe

Isura ya mwarimu ni we uyihesha -Ubutumwa bukomeye bwa Minisitiri w’uburezi

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba imbarutso y’impinduka zubaka umugabane



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-14 16:27:59 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urubyiruko-rwasabwe-gukoresha-ubumenyi-bwarwo-mu-kugaragaza-isura-Nziza-yigihugu.php