English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko imaze gufata abantu batanu bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nyarubaka, nyuma y’uko yishwe atewe ibyuma mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2025 ubwo yari atashye.

Polisi yatangaje ko abafashwe ari abantu bakekwaho uruhare mu kwica uyu musore, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru yose yagira aho ahurira n’urwo rupfu.

Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru yose yunganira iperereza, kugira ngo abakoze icyaha bamenyekane kandi ubutabera butangwe ku buryo bwihuse, yibukije abaturage ko gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe bishobora gufasha mu gukumira ibyaha nk’ibi no gukomeza ituze mu karere.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-18 17:07:03 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KamonyiAbantu-5-bakekwaho-kwica-umusore-wimyaka-24-batawe-muri-yombi.php