Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko imaze gufata abantu batanu bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nyarubaka, nyuma y’uko yishwe atewe ibyuma mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2025 ubwo yari atashye.
Polisi yatangaje ko abafashwe ari abantu bakekwaho uruhare mu kwica uyu musore, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru yose yagira aho ahurira n’urwo rupfu.
Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru yose yunganira iperereza, kugira ngo abakoze icyaha bamenyekane kandi ubutabera butangwe ku buryo bwihuse, yibukije abaturage ko gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe bishobora gufasha mu gukumira ibyaha nk’ibi no gukomeza ituze mu karere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show