English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangiye urugendo rwo gusubira mu gihugu cyabo banyuze mu Rwanda, aho imodoka za kompanyi y’u Rwanda ya RITCO zabatwaye zibakuye mu kigo cya gisirikare cya Bambiro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, rivuga ko aba basirikare bazagera ku Kigo cya Gisirikare cya ‘Air Force Base Bloemspruit’ kiri i Bloemfontein ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, aho biteganyijwe ko bazakirwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Gisirikare, ari kumwe n’Abagize Inama Nkuru y’Igisirikare.

Ubuyobozi bwa SANDF bwemeje ko uyu muhango wo kwakira aba basirikare uzaba ari ikimenyetso cy’ishimwe n’icyubahiro bahawe nyuma y’uko barangije ubutumwa bwa gisirikare bari baragiyeho mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, hari abasirikare bahagurutse i Bambiro, ahari icyicaro kimwe cy’Ingabo za SADC muri Congo, banyuzwa mu Rwanda kugira ngo bafate indege ibasubiza iwabo.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC agaragaza imodoka za bisi za RITCO, kompanyi izwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda, zagiye kubafata muri ibyo bigo bya gisirikare byo muri Congo, barimo i Goma no muri Sake. Uyu niwo mugice cya kabiri cy’icyiciro cyo gucyura abasirikare ba SADC bari bagize umutwe wa SAMIDRC.

Aba basirikare bari baragiye muri RDC mu mpera za Mutarama 2025, ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma. Intego yabo yari ugufasha ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu guhangana n’uyu mutwe. Nyamara mu mirwano yakurikiyeho, aba basirikare ba Afurika y’Epfo bagaragaye barwana ariko baza kuneshwa n’abarwanyi ba M23, bamwe barafatwa abandi bamanika amaboko.

Kuva mu mpera za Mata 2025, SADC yatangiye gahunda yo gucyura abasirikare n’ibikoresho byari mu butumwa bw’uyu muryango, aho ibikoresho byinshi byabonetse byoherejwe muri Tanzania nabyo binyuzwa mu Rwanda.

Iyi gahunda yo gucyura abasirikare banyuze mu Rwanda ikomeje kwerekana umubano n’ubufatanye bw’akarere mu bijyanye n’umutekano n’imikoranire ya gisirikare, cyane cyane hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Uko Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

Falz yasobanuye ko Album yise ‘The Feast’ ivuga ku busambo bw’abayobozi b’Afurika



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-12 12:30:02 CAT
Yasuwe: 289


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibidasanzwe-mu-rugendo-rwabasirikare-ba-Afurika-yEpfo-banyujijwe-mu-Rwanda-bava-i-Goma.php