Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma
Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangiye urugendo rwo gusubira mu gihugu cyabo banyuze mu Rwanda, aho imodoka za kompanyi y’u Rwanda ya RITCO zabatwaye zibakuye mu kigo cya gisirikare cya Bambiro.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, rivuga ko aba basirikare bazagera ku Kigo cya Gisirikare cya ‘Air Force Base Bloemspruit’ kiri i Bloemfontein ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, aho biteganyijwe ko bazakirwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Gisirikare, ari kumwe n’Abagize Inama Nkuru y’Igisirikare.
Ubuyobozi bwa SANDF bwemeje ko uyu muhango wo kwakira aba basirikare uzaba ari ikimenyetso cy’ishimwe n’icyubahiro bahawe nyuma y’uko barangije ubutumwa bwa gisirikare bari baragiyeho mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, hari abasirikare bahagurutse i Bambiro, ahari icyicaro kimwe cy’Ingabo za SADC muri Congo, banyuzwa mu Rwanda kugira ngo bafate indege ibasubiza iwabo.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC agaragaza imodoka za bisi za RITCO, kompanyi izwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda, zagiye kubafata muri ibyo bigo bya gisirikare byo muri Congo, barimo i Goma no muri Sake. Uyu niwo mugice cya kabiri cy’icyiciro cyo gucyura abasirikare ba SADC bari bagize umutwe wa SAMIDRC.
Aba basirikare bari baragiye muri RDC mu mpera za Mutarama 2025, ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma. Intego yabo yari ugufasha ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu guhangana n’uyu mutwe. Nyamara mu mirwano yakurikiyeho, aba basirikare ba Afurika y’Epfo bagaragaye barwana ariko baza kuneshwa n’abarwanyi ba M23, bamwe barafatwa abandi bamanika amaboko.
Kuva mu mpera za Mata 2025, SADC yatangiye gahunda yo gucyura abasirikare n’ibikoresho byari mu butumwa bw’uyu muryango, aho ibikoresho byinshi byabonetse byoherejwe muri Tanzania nabyo binyuzwa mu Rwanda.
Iyi gahunda yo gucyura abasirikare banyuze mu Rwanda ikomeje kwerekana umubano n’ubufatanye bw’akarere mu bijyanye n’umutekano n’imikoranire ya gisirikare, cyane cyane hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show