English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Huye: Ibishinjwa umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo kubera 300 Frw

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukazanyana, Akagari ka Sazange, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye bari mu gahinda n’akababaro nyuma y’urupfu rwa Muhaturukundo Eliab, bikekwa ko yishwe akubiswe inyundo n’uwitwa Mazimpaka François, nyiri akabari kazwiho gucururizwamo inzoga yitwa ‘Indege’.

Ibi byabaye nyuma y’impaka zavutse ubwo Nyakwigendera yanze kwishyura 300 Frw y’icupa ry’inzoga yari amaze kunywa. Abaturage bavuga ko Mazimpaka yari asanzwe azwi nk’umugizi wa nabi, uzwiho kwibasira bagenzi be no kubatera ubwoba.

Ndagijimana Philippe, umwe mu baturage, yagize ati: “Uwo mugabo yari umunyarugomo, nanjye yigeze kungirira nabi. Yajyaga avuga ko hari abo azica. Si ubwa mbere yifashe nabi mu baturanyi.”

Na ho Nkusi Emmanuel avuga ko hari n’igihe Mazimpaka yigeze gushaka gukubita umuturanyi ishoka, abandi akabatera ubwoba ababwira ko azabahitana.

Amakuru agera ku Ijambo.net avuga ko Mazimpaka yari aherutse gufungurwa, na bwo yari afungiwe urugomo. Ibi byatumye abaturanyi basaba ko akurikiranwa bikomeye n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yemeje iby’uru rupfu. Yagize ati: “Batangiye batongana mu kabari, nyuma umwe arasohoka ajya kuzana inyundo, ayikubita mugenzi we abantu baratabara. Uwakubiswe yajyanywe kwa muganga ariko ahasiga ubuzima.”

Mukarugambwa Marie wari mu babonye ibyabaye yagize ati: “Uko byagenze byaduteye ubwoba, twahise dusohoka tuvuza induru, na we ahita yikingirana mu nzu. Inzego z’ubuyobozi zahise zihagera ziramufata.”

Nyuma yo gukubita mugenzi we, Mazimpaka François bivugwa ko yagerageje kwiyahura anyoye imiti yica udukoko, ariko abashinzwe umutekano bamutaye muri yombi nyuma yo kumujyana kwa muganga.

Umurambo wa Muhaturukundo Eliab wajyanywe mu Bitaro bya Kabutare, mu gihe iperereza ku by’uru rupfu rikomeje.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Gasana François ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda

AFC/M23 yamaganiye kure raporo za LONI ziyishinja kwica Abasivile muri Rutshuru

Umugabo warwaye iyi ndwara nizo nzozi mbi aba agize mu buzima

Imiryango irenga 100 iratabaza, Inzara ikomeje kwica abaturage ba Gaza



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-17 09:33:01 CAT
Yasuwe: 270


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Huye-Ibishinjwa-umugabo-ukekwaho-kwica-mugenzi-we-amukubise-inyundo-kubera-300-Frw.php