English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo warwaye iyi ndwara nizo nzozi mbi aba agize mu buzima                            

Indwara izwi mu ndimi z'amahanga nka Erectile Dyfunction(ED) n’indwara yibasira abagabo, aho umugabo uyirwaye agira ibibazo bitandukanye, igikomeye muri byo nuko igitsina cye kibura ubushobozi bwo kugumana umurego mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina bigatuma uwo babikorana abihirwa cyangwa se nawe ntabikore uko abishaka.        

                          

Nkuko ubushakashatsi bwa National Institutes of Health (NIH) na World Health Organization (WHO) bu bivuga abantu basaga Miliyoni 150 ku si hose bafite iyi ndwara, biteganijwe ko uyu mubare ushobora kwiyongera ukagera kuri miliyoni 322 muri uyu mwaka wa 2025, bitewe no kwiyongera kw'indwara zidakira nka Diyabete n'Umutima.                     

Impamvu zishobora gutera iyi ndwara ni nyishi kuko zishobora kuba iz'amarangamutima cyangwa se bitewe n'umubiri w'uyirwaye. Muri izo harimo indwara z'umutima, Diyabete, Umuvuduko w'amaraso, ibiro byinshi, imihindagurikire y'imisemburo ndetse n'imiti imwe n'imwe.                             

Ibi byose bishobora gutuma amaraso atinjira neza mu gitsina cyangwa se imitsi ijyana ayo maraso igakora nabi, ibyo bigatuma umugabo adashobora kugira umurego mu gihe atera akabariro.

Hari kandi impamvu zishobora guterwa n'amarangamutima nk'agahinda gakabije umunabi, umunaniro n'ibibazo by'imibanire n'uwo bashakanye. Ubushakashatsi bwerekana ko iki kibazo kigaragara cyane ku bagabo bafite hejuru y'imyaka 40, ariko gishobora no kuboneka ku bakiri bato bafite no munsi y'iyo myaka.              

Mu 2013 ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Journal of Sexual Medecine bwerekanye ko hafi 40% by'abagabo bafite imyaka 40 bafite iyi ndwara. Naho abagabo bafite imyaka 70 cyangwa hejuru yayo iyi ndwara ibageraho ku kigero cya 70%.                         

Ingaruka z'iyi ndwara ntabwo zigarukira mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuko bishobora gutera kwigunga, kwiheba, umunaniro wo mu mutwe, ndetse kugira ibibazo mu mibanire n'abandi. Umuntu ufite iki kibazo iyo atavuwe bishobora kumuviramo ibibazo bikomeye birimo kurwara indwara z'umutima.             

Nubwo ari ikibazo gikomereye benshi mu bagabo, hari amahirwe ko uwayirwaye ashobora kuvurwa kandi agakira, kandi hakaba hari imiti ifasha abafite icyo kibazo , iyo miti irimo nka Tadalafi(Cialis), Silidenafil (Viagra) ndetse ni nama uhabwa n'abaganga.

Ibigo bishinzwe ubuzima nka (WHO) na (NIH) byagiye bihuriza ku ngingo ivuga ko iyo umuntu afite iki kibazo agomba kumva no kwemera ibyamubayeho, kuvugana n'abaganga, no kubona ubuvuzi buhagije bityo bigafasha umugabo ufite iyi ndwara kugumana ikizere mu buzima bikamurinda kuba yagira agahinda gakabije ndetse n'indwara zidakira.



Izindi nkuru wasoma

Ikoranabuhanga rya E-UBUZIMA rizaba ryageze mu mavuriro yose mu bitarenze uyu mwaka

Icyayi n’Ikawa byahinduye ubuzima: Nyaruguru yinjije miliyari 20 Frw

Umugabo warwaye iyi ndwara nizo nzozi mbi aba agize mu buzima

Mombasa: Hatangiye ubugenzuzi nyuma y’imfu z’abantu 4 bazize indwara itaramenyekana

Indwara yaramushegeshe cyane Avugwa ku mukinnyi w’igihanganjye wa Real Madrid



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-23 10:50:39 CAT
Yasuwe: 168


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-warwaye-iyi-ndwara-nizo-nzozi-mbi-aba-agize-mu-buzima--------.php