English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gasana François ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda 

Gasana François, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe mu Rwanda nyuma yo koherezwa n’igihugu cya Norvège. Gasana yari amaze imyaka irenga ibiri afatiwe mu Murwa mukuru wa Norvège, Oslo, aho yatawe muri yombi mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2022.

Koherezwa kwe mu Rwanda byemejwe n’inzego z’ubutabera za Norvège nyuma y’uko habonetse ibimenyetso bifatika bimushinja kugira uruhare muri Jenoside. Gasana akekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu yahoze ari Komini Mbazi, Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), aho bivugwa ko yagiye agaragara mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Gasana agejejwe ku butaka bw’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kane, aho yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha ngo akurikiranwe n’amategeko.

Gasana François,  Ni umwe mu bakekwaho Jenoside bari bakidegembyaga mu mahanga, ariko ibikorwa byo kubashakisha no kubageza imbere y’ubutabera birakomeje. Leta y’u Rwanda yashimye ubufatanye n’igihugu cya Norvège mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana no guha ubutabera abarokotse Jenoside.

Gasana François ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko azatangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-08 02:41:42 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gasana-Franois-ukekwaho-uruhare-muri-Jenoside-yagejejwe-mu-Rwanda-.php