English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFC/M23 yamaganiye kure raporo za LONI ziyishinja kwica Abasivile muri Rutshuru

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko bwamaganye bikomeye raporo ziherutse gusohorwa n’Umuryango w’Abibumbye (LONI), zishinja umutwe wabo kugira uruhare mu rupfu rw’abantu benshi, cyane cyane abasivile, mu gace ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwavuze ko ibikubiye muri izo raporo ari "ibinyoma byambaye ubusa, bigamije guharabika izina ry’umutwe no guhindura ukuri ku bibera mu ntambara iri hagati ya M23 n’ingabo za Leta (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR."

Ubuyobozi bwa M23 bwakomeje buvuga ko izo raporo nta shingiro zifite kuko zitubakiye ku bushakashatsi bwimbitse cyangwa ku bimenyetso bifatika, ahubwo zishingiye ku nkuru z'abantu bafite aho bahuriye n'impande zishyamiranye.

Umwe mu bayobozi ba AFC/M23 utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ati"Izi raporo ni igice cy’itangazamakuru n’amakuru ya propagande yateguwe n’abashaka gukomeza kwerekana M23 nk’umutwe w’iterabwoba, mu gihe turi abarwanashyaka baharanira uburenganzira bwa rubanda no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo,".

Iri tangazo rije nyuma y’uko LONI isohoye raporo ikubiyemo amakuru avuga ko hari ibikorwa by’ubwicanyi n’icuruzwa ry’intwaro bikomeje kugaragara mu duce twinshi twa Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ikagaragaza ko AFC/M23 yaba ibifitemo uruhare rukomeye.

Akarere ka Rutshuru kakomeje kuba indiri y’imirwano ikaze hagati ya M23, ingabo za FARDC, n’indi mitwe yitwaje intwaro, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Nubwo impande zombi zishinjanya ubwicanyi n’ubushotoranyi, abaturage bakomeje gusaba amahanga kwinjira hagati no gushaka igisubizo kirambye cy’iyi ntambara imaze imyaka myinshi.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-08 02:04:43 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFCM23-yamaganiye-kure-raporo-za-LONI-ziyishinja-kwica-Abasivile-muri-Rutshuru.php