Amarira mu Mihanda ya Merseyside: Abafana ba Liverpool Bagongwaho
Ibyari umunsi w’ibyishimo ku bakunzi ba Liverpool byahindutse igisa n’inzozi mbi nyuma y’uko bamwe mu bafana bayo bagongwagaho n’imodoka mu karasisi ko kwishimira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League).
Kuwa mbere w’iki cyumweru ibihumbi by’abafana ba Liverpool bari buzuye imihanda ya Merseyside mu karasisi k’imodoka karimo abakinnyi b’iyi kipe bishimira igikombe cya 20 cya shampiyona ikipe yabo iherutse kwegukana. Abakinnyi barimo Trent Alexander-Arnold, Virgil van Dijk n’abandi bazengurukaga bashyize igikombe ku hejuru, baramukanya n’abafana bishimye, bose basaga n’abari mu bicu.
Ibi byishimo byahindutse ibyago ubwo imodoka yaturutse inyuma yagonze igice cy’abafana bari murako karasisi ahitwa Smithdown Road mu gace ka Allerton aho iki gikorwa cyari cyatangiriye. Abantu 27 barimo abana bane bakomeretse bajyanwa kwa muganga abandi muri bo bakomereka bikomeye.
Polisi ya Merseyside yatangaje ko yahise ifata uwari utwaye iyo modoka, iperereza ku cyateye impanuka rikaba rigikomeje. Nta makuru arambuye yatanzwe kumpamvu y’iyo mpanuka.
Mu butumwa bwihariye bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Liverpool FC yihanganishije abahuye n’aya makuba.
Igira iti: "Ibyiyumvo byacu n’amasengesho biri kumwe n’abagize ibyago muri iyi mpanuka ibabaje yabaye mu gihe twari turi kwishimira intsinzi yacu hamwe n’abafana."
Ibi bibaye mu gihe iyi kipe yari itegerejweho igikorwa cyo kwishimira igikombe cyayo cya 20 cya shampiyona inganya na Manchester United mu mubare w’ibikombe byinshi bya Premier League. Ni n’ubwa mbere Liverpool isubiye mu mihanda mu karasisi nk’aka kuva yatwara UEFA Champions League mu 2019 kuko igikombe cya 2020 kitigeze kwizihizwa mu ruhame kubera icyorezo cya COVID-19.
Uru rugendo rwari rwitezweho kuba amateka y’ibyishimo rwasojwe mugahinda kubakunzi bumupira wamaguru kwisi byumwihariko abafana ba Liverpool.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show