English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Mu Mujyi wa Kigali uzwiho isuku, amahoro n’ibikorwaremezo by’icyitegererezo, hari ubundi buzima butagaragarira amaso y’abambaye neza cyangwa abicaye mu modoka zigezweho. Munsi y’ikiraro cya Nyabugogo ni ho duhurira na Mukankusi, umwana w’umukobwa w’imyaka 12. Ntahaba ku bushake, ahubwo ni ubuzima bwamuhatiye kuhaba, aho atungwa no kwigurisha kugira ngo abone icyo kurya.

Mukankusi yavukiye mu Karere ka Kirehe, avuga ko yahisemo guhunga urugo nyuma y’uko we n’umuryango we bamaze iminsi itatu batarya, maze afata icyemezo cyo kuza gushakira ubuzima i Kigali yizeye kuhahasanga amahirwe ariko agasanga aho ahungiye ari mu mazi abira.

Yagize ati “Naje i Kigali ntekereza ko ari ho nzabasha kubona icyo kurya, ariko nahabonye ubuzima bubi kurusha ubwo nasize iwacu.’’

Amaze amezi atatu mu mihanda y’i Kigali, arara munsi y’ibiraro ndetse no muri ruhurura, aho kubona uburiri bwiza biba inzozi. Uko bukeye n’uko bwije, arwana no kubona icyo kurya, ibyo bikamusaba kwigurisha ku bantu bakuru, bamwe bakamwishyura amafaranga 2,000, abandi bakamufata ku ngufu.

Yagize ati “Ndara munsi y’ikiraro, nkigurisha kugira ngo mbone icyo kurya. Hari abambwira ko bakunda utwana duto, bamwe bakampa amafaranga, abandi bakankoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Hari igihe bajyana mu macumbi ya 500 ku Muhima, abandi bakantwara mu bihuru kuko baba batagira amafaranga.”

Mukankusi avuga ko yatakaje ubusugi afite imyaka 11, mbere y’uko aza i Kigali. Ubu abayeho ubuzima bwo kwiyibagiza, yifashisha ibiyobyabwenge nka tineri na kore kugira ngo yirengagize agahinda n’ububabare arimo.

Yagize ati “Iyo nanyoye kore, mba numva ndi ahandi. Ibyambayeho byose mba mbyibagiwe. Nta muntu n’umwe wita ku buzima bwanjye. N’ubwo ntinya SIDA, hari igihe banga no gukoresha agakingirizo kuko bavuga ko gahenze cyane.”

N’ubwo abayeho mu buzima bw’umwijima, Mukankusi aracyafite inzozi. Arifuza umuntu wamufasha gusubira mu ishuri, akava mu muhanda, agasubira mu buzima bukwiye umwana wese.

Yagize ati “Ndifuza kuba umwana nk’abandi. Ndashaka kwiga, nkagira aho mba, nkambara umwambaro w’ishuri. Icyo nshaka ni amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.”

Inkuru ya Mukankusi ni ijwi ry’amarira y’abana benshi bo mu mihanda ya Kigali n’ahandi mu gihugu. Ni inkuru iteye agahinda, ariko kandi ikangura imitima. Ni isomo rikomeye ku muryango nyarwanda n’inzego bireba, ridasaba kurebera ahubwo risaba igikorwa.

Ijambo.net irasaba inzego zishinzwe uburenganzira bw’umwana, imiryango ifasha abakennye, n'abagiraneza bose guhagurukira iki kibazo. Mukankusi akeneye ikiganza kimukura mu mwijima, akagaruka mu rumuri.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Uko Winnie Nwagi ahonga abagabo amashilingi

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Kigali: Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro ifite ubukana

Uko umubyeyi wa Ayra Starr akomeje gukurura abagabo

Amarira mu Mihanda ya Merseyside: Abafana ba Liverpool Bagongwaho



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-31 13:33:30 CAT
Yasuwe: 279


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-umukobwa-wimyaka-12-utunzwe-no-kwigurisha-ku-bagabo-mu-mihanda-ya-Kigali.php