English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara

Mu Mujyi wa Tel Aviv, Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo ikomeye basaba ko igihugu cyabo cyahagarika intambara muri Gaza. Ibi bibaye nyuma y’itangazo rya Guverinoma ya Israel ryemeza umugambi wo kwigarurira ako gace ka Palestine.

Israel iherutse gutangaza ko igiye gutangira kugenzura umutekano w’agace ka Gaza kose, harimo n’umujyi mukuru wako. Abasesenguzi bavuga ko uyu mugambi ushobora guteza impinduka zikomeye mu mibereho y’abahatuye, kuko byitezwe ko abaturage bagera kuri miliyoni bongera guhungira mu majyepfo ya Gaza mu rwego rwo gushaka umutekano.

Abigaragambya bamaganye uyu mushinga, bavuga ko uzakomeza kongera umubabaro ku baturage ba Palestine ndetse ukaba ari intandaro y’indi mirwano ikaze. Bamwe muri bo basabye ko hakorwa ibiganiro by’amahoro aho gukomeza inzira y’intambara.

Kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera cyane.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, iyobowe na Hamas, itangaza ko abapfuye muri Gaza bamaze kugera ku 61,300, harimo abana 17,492.  Iyi mibare irimo n’abapfuye bazize inzara, aho 217 bamaze guhitanwa n’inzara mu minsi mike ishize.  Abana 98 muri bo ni bo babarirwa muri iyi mibare.  

Raporo z’ubushakashatsi nka Lancet zigaragaza ko imibare y’abapfuye ishobora kuba irenze 93,000, 

Kugeza ubu abapfuye ku ruhande rwa  Israel bagera ku 1,139, harimo 816 babasilikare n’abasivile, ndetse 251 bafashwe bugwate.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara

Intambara y’ubukungu hagati y’Amerika n’Ubushinwa igiye kurangira

Intambara y’ubukungu hagati y’Amerika n’Ubushinwa igiye kurangira



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-10 02:40:00 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibihumbi-byAbanyaIsrael-byiraye-mu-mihanda-bisaba-ko-intambara-yahagarara.php