Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara
Mu Mujyi wa Tel Aviv, Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo ikomeye basaba ko igihugu cyabo cyahagarika intambara muri Gaza. Ibi bibaye nyuma y’itangazo rya Guverinoma ya Israel ryemeza umugambi wo kwigarurira ako gace ka Palestine.
Israel iherutse gutangaza ko igiye gutangira kugenzura umutekano w’agace ka Gaza kose, harimo n’umujyi mukuru wako. Abasesenguzi bavuga ko uyu mugambi ushobora guteza impinduka zikomeye mu mibereho y’abahatuye, kuko byitezwe ko abaturage bagera kuri miliyoni bongera guhungira mu majyepfo ya Gaza mu rwego rwo gushaka umutekano.
Abigaragambya bamaganye uyu mushinga, bavuga ko uzakomeza kongera umubabaro ku baturage ba Palestine ndetse ukaba ari intandaro y’indi mirwano ikaze. Bamwe muri bo basabye ko hakorwa ibiganiro by’amahoro aho gukomeza inzira y’intambara.
Kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera cyane.
Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, iyobowe na Hamas, itangaza ko abapfuye muri Gaza bamaze kugera ku 61,300, harimo abana 17,492. Iyi mibare irimo n’abapfuye bazize inzara, aho 217 bamaze guhitanwa n’inzara mu minsi mike ishize. Abana 98 muri bo ni bo babarirwa muri iyi mibare.
Raporo z’ubushakashatsi nka Lancet zigaragaza ko imibare y’abapfuye ishobora kuba irenze 93,000,
Kugeza ubu abapfuye ku ruhande rwa Israel bagera ku 1,139, harimo 816 babasilikare n’abasivile, ndetse 251 bafashwe bugwate.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show