Rwatubyaye Abdoul yikomye abafana ba Rayon Sports bamwita ikibazo
Rwatubyaye Abdoul, myugariro wakiniye Rayon Sports hagati ya 2022 na 2024, yavuze amagambo akomeye ku bafana b’iyi kipe bamufata uko Atari mu gihe ari mu bakinnyi babafashije kwegukana ibikombe iyi kipe iheruka.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rwatubyaye yavuze ko ubwo Rayon Sports iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro na Super Cup mu 2023, yari ayikinira, ariko bamwe bakaba bamufata nk’ikibazo.
Yagize ati “Twari duhari ubwo Rayon Sports yatwaraga ibikombe bibiri bikurikirana, ariko bamwe bakambonamo ikibazo. Mwese muri indashima bihambaye.’’
Rwatubyaye yavuye muri Rayon Sports muri Mata 2024, yerekeza muri shampiyona ya Macedonia. Avuga ko kubura ishimwe n’abafana bamusebyaga, byamubabaje kurusha uko byari bikwiye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show