English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwatubyaye Abdoul yikomye abafana ba Rayon Sports bamwita ikibazo

Rwatubyaye Abdoul, myugariro wakiniye Rayon Sports hagati ya 2022 na 2024, yavuze amagambo akomeye ku bafana b’iyi kipe bamufata uko Atari mu gihe ari mu bakinnyi babafashije kwegukana ibikombe iyi kipe iheruka.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rwatubyaye yavuze ko ubwo Rayon Sports iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro na Super Cup mu 2023, yari ayikinira, ariko bamwe bakaba bamufata nk’ikibazo.

Yagize ati “Twari duhari ubwo Rayon Sports yatwaraga ibikombe bibiri bikurikirana, ariko bamwe bakambonamo ikibazo. Mwese muri indashima bihambaye.’’

Rwatubyaye yavuye muri Rayon Sports muri Mata 2024, yerekeza muri shampiyona ya Macedonia. Avuga ko kubura ishimwe n’abafana bamusebyaga, byamubabaje kurusha uko byari bikwiye.



Izindi nkuru wasoma

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umukinnyi mushya

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-03 18:08:45 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwatubyaye-Abdoul-yikomye-abafana-ba-Rayon-Sports-bamwita-ikibazo.php