English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta ya DRC irashinjwa kurasa mu baturage hakoreshejwe intwaro ziremereye

Ihuriro ryiswe AFC/M23 ryatangaje ko ingabo z’uruhande bahanganye zikomeje ibikorwa byo gukoresha intwaro za rutura mu bice bituwe n’abaturage, harimo n’indege zitagira abapilote zizwi nka kamikaze drones, zikoreshwa mu kurasa mu duce dutuwe n’abasivili.

AFC/M23 ivuga ko uretse izi ntwaro ziremereye, hari n’abarwanyi benshi n’intwaro za rutura byoherejwe mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho imirwano ikomeje gufata indi ntera.

Ibi birego bije mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba imaze gutuma abaturage benshi bava mu byabo, abandi bakinjira mu nkambi z’impunzi mu duce dutandukanye twa Kivu.

AFC/M23 ishinja uruhande bahanganye kuba rukomeje ibikorwa bihungabanya umutekano w’abasivili, rukoresheje intwaro ziremereye zidakwiye gukoreshwa mu bice bituwe n’abaturage, ibintu bavuga ko byabangamira amahame mpuzamahanga agenga intambara.

Ku rundi ruhande, Leta ya Congo isanzwe ishinja umutwe wa M23 kuba ari wo utuma umutekano wifashe nabi mu burasirazuba, ndetse ukomeje kwigarurira uduce twinshi. Ibi byatumye n’abaturage bo mu bice bitandukanye bahangayikishwa n’ubuzima bwabo n’imitungo yabo.

Kugeza ubu, imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zombi gushyira imbere ibiganiro n’amahoro, no kwirinda ibikorwa bihungabanya ubuzima bw’abasivili.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

Leta ya DRC irashinjwa kurasa mu baturage hakoreshejwe intwaro ziremereye

AFC/M23 yagabwehon ibitero hifashishije intwaro ziremereye na za drones

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

M23 yatangaje ko Ikeneye Igisirikare Gishya, ntiyifuza kwinjira mu nzego za Leta ya Kinshasa



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-20 12:44:39 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-ya-DRC-irashinjwa-kurasa-mu-baturage-hakoreshejwe-intwaro-ziremereye.php