Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel
Kuri iki Cyumweru tariki ya10 Kanama 2025, indege ya gisirikare ya Israel yarashe muri gaza Gaza, ihitana abanyamakuru batanu bakoreraga televiziyo mpuzamahanga Al Jazeera, bari mu ihema ryabo mu gihe bari mu kazi ko gutara amakuru.
Umwe muri bo, Anas Al-Sharif w’imyaka 28, yari amaze iminota mike yanditse ubutumwa kuri X (Twitter) avuga ko ibitero bishya bya Israel biri kwibasira mu gace ka Gaza, agaragaza ko ibisasu byari biri kugwa hafi aho.
Abandi banyamakuru bane bishwe hamwe na we bose bari barimo gutegura ibiganiro byagombaga gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo.
Uburakari n’agahinda mu banyamakuru bagenzi babo no mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu byabaye byinshi, bavuga ko icyo ari gikorwa cyo gucecekesha itangazamakuru no kubangamira uburenganzira bwo gutangaza amakuru.
Al Jazeera yamaganye bikomeye ibi bitero, isaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri, ndetse abagize uruhare muri byo babiryozwe.
Amakuru ya CPJ (Committee to Protect Journalists) agaragaza ko abanyamakuru barenga 100 bamaze kwicwa muri Gaza kuva intambara yatangira, benshi muri bo bakaba barishwe bari mu kazi ko gutara amakuru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show