English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Ku bw’impamvu zifitanye isano n’umutekano w’Igihugu, Urukiko rwa Gisirikare rufite icyicaro i Kanombe rwashize mu muhezo  urubanza ruregwamo abantu 28.

Abaregwa muri uru rubanza barimo abasirikare babiri b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), abanyamakuru batatu, ndetse n’abasivile abo barimo Captain Peninah Mutoni, Captain Peninah Umurungi ,Ndayishimiye Reagan ,Ishimwe Ricard, Mucyo Antha Biganiro, CSP Sengabo Hillary Emmanuel, CSP Olive Mukantabana.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera agaragaza ko icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo gifashwe mu rwego rwo kurinda inyungu z’umutekano w’igihugu no kwirinda  icyariyo cyose cyakwangiriza  iperereza.

Abaregwa bose bari mu maboko y’inzego z’ubutabera, kandi biteganyijwe ko iburanisha rizatangira mu minsi ya vuba, rikazabera imbere y’Urukiko rwa Gisirikare nk’uko biteganywa n’amategeko.

 



Izindi nkuru wasoma

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Kabila mu Rukiko rwa Gisirikare: Urubanza Rudasanzwe Rugiye Guhindura Politiki ya Congo

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-13 17:51:37 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urubanza-ruregwamo-abasirikare-ba-RDF-ndetse-nabanyamakuru-rwashizwe-mu-mehezo.php