Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF
Mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) wagabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wica abaturage bagera kuri 59.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano muri ako gace avuga ko ADF yagabye ibitero ikoresheje intwaro gakondo ndetse n’imbunda, igamije guhangabanya umutekano wábaturage, Abahitanywe n’ibi bitero barimo abagabo, abagore ndetse ndetse númubare munini wábana.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko inzego z’umutekano zahise zijya ahabereye ibyo bitero kugira ngo zitange ubufasha no gucunga umutekano, ndetse hanatangiye ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gushyingura abishwe.
Umutwe wa ADF umaze imyaka irenga 20 ukorera mu burasirazuba bwa Congo, uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica abaturage, gusahura no gusenya ibikorwa remezo. Uyu mutwe kandi umaze kugaragaza ubufatanye n’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga, bikaba bikomeje gutera impungenge abaturage b’ako karere.
Inzego z’umutekano za Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari (EACRF) n’iza Uganda (UPDF), zakajije ibikorwa byo kurwanya ADF mu rwego rwo guhashya ibikorwa byayo bikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show