English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara

Benjamin Netanyahu yatangaje ko Israel igiye gutangira ibiganiro byo guhagarika imirwano muri Gaza hagamijwe kurangiza intambara no kurekura imfungwa.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutangira ibiganiro bigamije guhagarika imirwano muri Gaza, aho intego ari ugusoza intambara no kurekura imfungwa zose ziri mu maboko ya Hamas.

Uyu mwanzuro uje mu gihe Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare byo kwigarurira Gaza City, igice cy’ingenzi cyigaruriwe na Hamas. Nubwo Netanyahu avuga ko ibiganiro bigiye gutangira, yashimangiye ko ibikorwa bya gisirikare bigamije guhashya Hamas bizakomeza kugeza ubwo Israel izaba yizeye umutekano wayo.

Ku ruhande rwa Hamas, hari hashyizweho icyifuzo cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60, hagakorwa n’uburyo bwo gusimburanya imfungwa. Israel yo yari yatangaje ko itari bwemere neza ubwo busabe, ariko Netanyahu ubu yatangaje ko ibiganiro bizatangira ku buryo buzagenwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, birimo Misiri na Qatar.

Ibigo mpuzamahanga birimo Umuryango w’Abibumbye (UN) na Croix-Rouge byaburiye ko igitero cya Israel muri Gaza City gishobora guteza amahano akomeye, cyane cyane ku basivili barenga miliyoni imwe bamaze igihe kinini babayeho mu buzima bubi, badafite amazi, imiti n’ibiryo bihagije. Abaturage benshi baracyimurwa bava mu majyaruguru bajya mu majyepfo ya Gaza, mu gihe ibitaro n’imiryango itanga ubufasha byasabwe kwitegura kwimukira mu bice bicye bikiri bifite umutekano.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko abarenga 62,000 bamaze kwicwa muri Gaza, mu gihe abandi benshi bakomeje guhura n’inzara ikomey

Ibyo Bwana Benjamin Netanyahu yatangaje byitezweho kureba uburyo intambara yasozwa, ariko nanone bikaba bigamije kureba uburyo imfungwa za Israel zafashwe na Hamas zarekurwa.

Nubwo bimeze bityo, impungenge ziracyari zose, kuko bamwe bavuga ko Israel ishobora gukoresha ibiganiro nk’uburyo bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare, mu gihe abandi babona ari intambwe nshya ishobora gutuma haboneka amahoro arambye muri Gaza no mu karere kose ka Moyen-Orient.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-22 06:56:29 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yemeye-kwitabira-ibiganiro-bishobora-gushira-iherezo-ku-ntambara.php