Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi
Mu Karere ka Rusizi, abaturage benshi bo mu Murenge wa Bweyeye bahuye n’isanganya rikomeye,harakekwa ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bariye mu bukwe, aho abagera ku 127 bagejejwe igitaraganya ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye bafite ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, kuruka no gucibwamo.
Ubukwe bwabereye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, ku wa 15 Kanama 2025, bwitabiriwe n’abarenga 200. Abatashye bahawe amafunguro n’ibinyobwa birimo umutobe n’umusururu, bikekwa ko ari byo byaba byabahumanije. Nyuma y’amasaha make ubukwe burangiye, bamwe batangiye kugaragaza uburwayi, bamenyesha bagenzi babo ko batameze neza.
Ku munsi wakurikiyeho, umubare w’abarwaye wiyongereye ku buryo byabaye ngombwa ko ibitaro bya Gihundwe byohereza ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye amatsinda y’abaganga n’abaforomo baza gufasha abo bantu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko abenshi mu barwayi bari baturutse mu miryango yabateguye ubukwe, ndetse kugeza ku wa 16 Kanama nimugoroba, abagera ku 127 bari bamaze kwitabwaho n’abaganga, harimo 36 barembye cyane.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, abagera ku 100 bari bamaze gukira barasezererwa, mu gihe abasigaye 27 nabo bari bamerewe neza ku buryo byari biteganyijwe ko basezererwa bidatinze. Abayobozi n’inzego z’ubuzima bakomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye ubwo burwayi bwibasiye abatashye ubukwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show