English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC imaze kurangizanya n’abakinnyi 3 bakomeye

Ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’abakinnyi 3 bose bakomoka hano mu Rwanda.

Muri iyi wikendi turangije, nibwo ikipe ya APR FC yihariye cyane imbuga nkoranyambaga nyuma y’amakuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru uyikurikira cyane, Kalisa Bruno Taifa.

Uyu munyamakuru yatangaje ko ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi 3 barimo Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports ndetse na Ngabonziza Pacifique ukina muri Police FC.

Ikipe ya APR FC bivugwa ko aba bakinnyi yabatanzeho amafaranga atari munsi ya Milliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Bugingo Hakim biravugwa ko yatanzweho Milliyoni 25, Iraguha Hadji akaba yaratanzweho Milliyoni 20. Uyu musore wakinaga muri Police FC bivugwa ko nawe yatanzweho Milliyoni zitari munsi ya 20.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ntabwo irabona umutoza mukuru nyuma y’abamaze iminsi bayivugwamo ariko kandi iracyanavugana n’abandi bakinnyi barimo Henry Msanga.



Izindi nkuru wasoma

APR FC imaze kurangizanya n’abakinnyi 3 bakomeye

Ni nde uzahabwa urufunguzo? APR FC mu biganiro bya nyuma n’abatoza 2 bakomeye muri Afurika

Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana

Perezida w’u Burundi yasezereye abayobozi bakomeye mu rwego rwa Polisi

Ku nshuro ya 80: Putin yakiriye mu birori by’akataraboneka Xi Jinping n’abandi bayobozi bakomeye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-09 11:48:25 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-imaze-kurangizanya-nabakinnyi-3-bakomeye.php