APR FC imaze kurangizanya n’abakinnyi 3 bakomeye
Ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’abakinnyi 3 bose bakomoka hano mu Rwanda.
Muri iyi wikendi turangije, nibwo ikipe ya APR FC yihariye cyane imbuga nkoranyambaga nyuma y’amakuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru uyikurikira cyane, Kalisa Bruno Taifa.
Uyu munyamakuru yatangaje ko ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi 3 barimo Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports ndetse na Ngabonziza Pacifique ukina muri Police FC.
Ikipe ya APR FC bivugwa ko aba bakinnyi yabatanzeho amafaranga atari munsi ya Milliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Bugingo Hakim biravugwa ko yatanzweho Milliyoni 25, Iraguha Hadji akaba yaratanzweho Milliyoni 20. Uyu musore wakinaga muri Police FC bivugwa ko nawe yatanzweho Milliyoni zitari munsi ya 20.
Kugeza ubu ikipe ya APR FC ntabwo irabona umutoza mukuru nyuma y’abamaze iminsi bayivugwamo ariko kandi iracyanavugana n’abandi bakinnyi barimo Henry Msanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show