Perezida w’u Burundi yasezereye abayobozi bakomeye mu rwego rwa Polisi
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka zikomeye mu nzego z'umutekano n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, aho yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’Intebe wari usanzwe ari mu myanya y’ingenzi kuva mu 2022.
Iteka rya Perezida ryashyize Gervais Ndirakobuca mu kiruhuko ryashyizweho umukono tariki ya 09 Gicurasi 2025, ariko rishyirwa hanze ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Gicurasi. Uretse Gervais Ndirakobuca, hanasezerewe General Major de Police Ngendanganya Générose, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.
Gervais Ndirakobuca yagiye ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe asimbuye Gen Alain Guillaume Bunyoni mu 2022, nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa ibikorwa byahungabanyaga umutekano w’igihugu. Mbere yaho, Ndirakobuca yari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage.
Izi mpinduka zije mu gihe hakomeje kugaragara imbaraga Perezida Ndayishimiye ashyira mu guhindura imiyoborere y’igihugu no kugenzura inzego z’iperereza n’umutekano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show