English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ku nshuro ya 80: Putin yakiriye mu birori by’akataraboneka Xi Jinping n’abandi bayobozi bakomeye

Mu gihe isi yose ikomeje gukurikiranira hafi intambara y’u Burusiya na Ukraine, Perezida Vladimir Putin yakiriye abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakomeye baturutse hirya no hino ku isi, mu birori by’akataraboneka byabereye ku rubuga ‘Red Square’ i Moscow, bizihiza imyaka 80 ishize Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye intsinzi ku Ngabo z’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa ni we wari umushyitsi w’icyubahiro, aherekejwe na Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brazil, ndetse n’abandi bayobozi bakomoka muri Afurika, Aziya n’Amerika y’Epfo. Nta n’umwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba wagaragaye muri ibi birori – ibintu abasesenguzi bafata nk’icyerekana ukwisanga k’u Burusiya mu bushuti bushya bukura hirya y’amateka y’ubufatanye na Amerika n’u Burayi.

Ibi birori bije mu gihe Perezida Putin yatangaje agahenge k’iminsi 72 mu ntambara ikomeje guhitana imbaga muri Ukraine – intambara imaze kuba iya mbere itwaye ubuzima bwa benshi i Burayi kuva 1945. Ibi byanahuriranye no kwibuka abagera kuri miliyoni 27 b’Abasoviyeti bishwe n’ingabo za Hitler, mbere y’uko Ubumwe bw’Abasoviyeti butahukana intsinzi bubazamuyeho ibendera mu 1945.

Red Square, ahabereye ibi birori, ni hamwe mu hantu hatagatifu h’ amateka y’u Burusiya, hafite inkomoko ku mwanditsi n'umunyapolitiki w’ikirangirire, Vladimir Lenin. Ibirori byaranzwe n’imyiyerekano y’ingabo, intwaro za rutura n'ibendera ry’intsinzi ryazamutse hejuru y’i Berlin mu 1945.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-09 12:22:09 CAT
Yasuwe: 295


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ku-nshuro-ya-80-Putin-yakiriye-mu-birori-byakataraboneka-Xi-Jinping-nabandi-bayobozi-bakomeye.php