Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana
Mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru idasanzwe y’imbunda yataburuwe mu murima w’umuturage, bikekwa ko yasizwe n’abahoze ari abasirikare b’Ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bahungaga nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA mu 1994.
Iyi mbunda yabonetse mu Mudugudu wa Karambo B, mu Kagari ka Gishike, ubwo umugabo wari uri guhinga mu murima w’umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko yayibonaga itabye mu butaka. Uwo murima wari umaze imyaka myinshi udahingwa kubera amakimbirane y’abawuguze, ndetse nyirawo yari yaranimutse akajya gutura mu Murenge wa Mukingo.
Amakuru y’iyi mbunda yamenyeshejwe inzego z’ibanze n’abaturage, zihita zitabaza iz’umutekano, maze imbunda ijyanwa ku biro by’Umurenge wa Rwabicuma. Abaturage bavuga ko imbunda yari izingazingiye mu mashashi no mu mufuka, bigaragara ko yahishwe ku bushake.
Patrick Kajyambere, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, yemeje aya makuru. Yavuze ko aka gace kabonetsemo imbunda kigeze kunyuramo abasirikare ba Habyarimana bahungaga nyuma yo kuneshwa n’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi buratangaza ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba yarayihishe n’impamvu yabimuteye.
Iyi mbunda yaba ari igihamya cy’ibikoresho by’intambara bikomeje guhishwa n’abari bagize ubutegetsi bwakoze Jenoside?
Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bikaba bisubiza amaso inyuma ku buryo hari ibikoresho by’intambara bikiri mu baturage cyangwa byahishwe mu buryo bugamije guhisha ibimenyetso by’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show