English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana 

Mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru idasanzwe y’imbunda yataburuwe mu murima w’umuturage, bikekwa ko yasizwe n’abahoze ari abasirikare b’Ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bahungaga nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA mu 1994.

Iyi mbunda yabonetse mu Mudugudu wa Karambo B, mu Kagari ka Gishike, ubwo umugabo wari uri guhinga mu murima w’umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko yayibonaga itabye mu butaka. Uwo murima wari umaze imyaka myinshi udahingwa kubera amakimbirane y’abawuguze, ndetse nyirawo yari yaranimutse akajya gutura mu Murenge wa Mukingo.

Amakuru y’iyi mbunda yamenyeshejwe inzego z’ibanze n’abaturage, zihita zitabaza iz’umutekano, maze imbunda ijyanwa ku biro by’Umurenge wa Rwabicuma. Abaturage bavuga ko imbunda yari izingazingiye mu mashashi no mu mufuka, bigaragara ko yahishwe ku bushake.

Patrick Kajyambere, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, yemeje aya makuru. Yavuze ko aka gace kabonetsemo imbunda kigeze kunyuramo abasirikare ba Habyarimana bahungaga nyuma yo kuneshwa n’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi buratangaza ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba yarayihishe n’impamvu yabimuteye.

Iyi mbunda yaba ari igihamya cy’ibikoresho by’intambara bikomeje guhishwa n’abari bagize ubutegetsi bwakoze Jenoside?

Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bikaba bisubiza amaso inyuma ku buryo hari ibikoresho by’intambara bikiri mu baturage cyangwa byahishwe mu buryo bugamije guhisha ibimenyetso by’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.



Izindi nkuru wasoma

Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Myanmar: Hamze kumenyekana umubare wabapfiriye mu mutingito

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

Sudan: Abaturage barenga 175 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero by’ibisasu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-27 08:27:33 CAT
Yasuwe: 112


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikimaze-kumenyekana-ku-mbunda-yataburuwe-bikekwa-ko-yasizwe-nabasirikare-ba-Habyarimana-.php