English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria:Umushinwa yakatiwe urwo gupfa kubera kwica umukunzi we 

Urukiko rwo muri Nigeria rwakatiye igihano cy'urupfu umushinwa witwa Geng-Quangrong  nyuma yuko ahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa wari inshuti ye.

Ubayobozi bo muri Nigeria batangajeko icyo gihano cyizashirwa mu bikorwa igihe uwo mugabo azaba atajuriye.

Frank Geng-Quangrong yahamijwe icyaha n'urukiko rwo muri Leta ya Kano iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria.

Ummukulsum Sani niwe wari umukunzi wa  Frank Geng  yari afite imyaka 22 .Frank ibyo  yabikoze mu mwaka wa 2022 abikorera muri iyo Leta.

Mu kwiregura, uwo mushinwa yavuzeko yamuteye icyo cyuma ari kugerageza kwitabara.

Haruna Dederi ushinzwe ubutabera muri Leta ya Kano yavuzeko nubwo uwo mushinwa yahamijwe icyo cyaha ntabwo yigeze abyemera.

Igihano cy'urupfu gikunze gutangwa muri Nigeria ndetse cyigatangwa no ku banyamahanga baba bakoze ibyaha muri icyo gihugu.

Nubwo gitangwa iki gihano ntabwo gikunze gishirwa mu bikorwa kuko kiba kigomba kwemezwa na ba guverineri  ba za Leta yakoreyemo icyo cyaha.

Mu myaka 25 igihano cy'urupfu kimaze gushirwa mu bikorwa inshuro ebyiri gusa,n'ukuvuga ko  icyo gihano kidakunze  gushirwa mu bikorwa.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abagore bavuga rikijyana mu nama iri kubera i Kigali

Dubai:Amashuri yafunze n'abakozi ba Leta bari gukorera mu rugo kubera imvura idasanzwe

Abakeneye ubuvuzi bari mu kaga kubera imyigaragambyo y'abaganga

Biravugwa:Uwahoze ari umusirikare yapfuye yirashe kuberako umukozi we yarongoye umugore we

Umusirikare wa FARDC yakatiwe urwo gupfa ndetse no gutanga amande y'ibihumbi 50$



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-27 14:07:32 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NigeriaUmushinwa-yakatiwe-urwo-gupfa-kubera-kwica-umukunzi-we-.php