Nigeria:Umushinwa yakatiwe urwo gupfa kubera kwica umukunzi we
Urukiko rwo muri Nigeria rwakatiye igihano cy'urupfu umushinwa witwa Geng-Quangrong nyuma yuko ahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa wari inshuti ye.
Ubayobozi bo muri Nigeria batangajeko icyo gihano cyizashirwa mu bikorwa igihe uwo mugabo azaba atajuriye.
Frank Geng-Quangrong yahamijwe icyaha n'urukiko rwo muri Leta ya Kano iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria.
Ummukulsum Sani niwe wari umukunzi wa Frank Geng yari afite imyaka 22 .Frank ibyo yabikoze mu mwaka wa 2022 abikorera muri iyo Leta.
Mu kwiregura, uwo mushinwa yavuzeko yamuteye icyo cyuma ari kugerageza kwitabara.
Haruna Dederi ushinzwe ubutabera muri Leta ya Kano yavuzeko nubwo uwo mushinwa yahamijwe icyo cyaha ntabwo yigeze abyemera.
Igihano cy'urupfu gikunze gutangwa muri Nigeria ndetse cyigatangwa no ku banyamahanga baba bakoze ibyaha muri icyo gihugu.
Nubwo gitangwa iki gihano ntabwo gikunze gishirwa mu bikorwa kuko kiba kigomba kwemezwa na ba guverineri ba za Leta yakoreyemo icyo cyaha.
Mu myaka 25 igihano cy'urupfu kimaze gushirwa mu bikorwa inshuro ebyiri gusa,n'ukuvuga ko icyo gihano kidakunze gushirwa mu bikorwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show