English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dubai:Amashuri yafunze n'abakozi ba Leta bari gukorera mu rugo kubera imvura idasanzwe

Imvura idasanzwe yaguye muri Dubai guhera ku wa mbere yatumye ikibuga mpuzamahanga cyo muri Dubai gihagarika ingendo by'igihe gito kuberako cyarengewe n'amazi,Amakuru atangwa n'ikigo gishinzwe ibijyanye n'iteganyagihe muri icyo gihugu yagaragajeko iyo mvura yangije byinshi birimo n'imihanda yo muri uwo mujyi.

Uko amasaha yarushijeho kwicuma niko imvura yarushagaho kwiyongera kugeza ubwo yaguye mu buryo budasanwe yangiza byinshi birimo n'imihanda mu mujyi wa Dubai.

Abagenzi bari bari ku kibuga cy'indege bagowe cyane no kugera ku mihanda ya za gariyamoshi bavuye kuri icyo kibuga cy'indege kubera amazi menshi yari yarengeye inzira zivuyuye kuri icyo kibuga cy'indege.

Mu gitondo cyo kuri iyu wa gatatu nibwo ubuyobozi bw'ikibuga cyindege cya Duibai bwatangajeko iyo mvura yatumye ibikorwa byinshi bihagarara ndetse bigira ingaruka ku bakozi bo mu budage batashoboye kugera ku kibuga.

Iyo mvura kandi yatumye amashuri afungwa kandi abakozi ba Leta bari gukorera akazi mu ngo zabo gusa Leta yatangiye ibikorwa byo gukamya ayo mazi mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Dubai.

Si muri Dubai gusa iyo mvura yaguye kuko yageze no muri Qutar,Bahrain ni muri Arabia Saoudite

Ntabwo haratangwa amakuru y’ibyangijwe byose n’iyo mvura nubwo mu gace ka Ras Al-Khaimah, Polisi yatangaje ko umugabo w’imyaka 70 yapfuye nyuma y’uko ikinyabiziga cye gitwawe n’umwuzure.

 



Izindi nkuru wasoma

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Rubavu:Umugabo yishe umugore we bari bamaranye amezi abiri

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

Ubwoba bwabaye bwinshi mu batuye mu mujyi wa Butembo barikanga M23

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-17 15:04:50 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DubaiAmashuri-yafunze-nabakozi-ba-Leta-bari-gukorera-mu-rugo-kubera-imvura-idasanzwe.php