English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakeneye ubuvuzi bari mu kaga kubera imyigaragambyo y'abaganga

Byinshi mu bitanda byo mu gice cyagenewe abagore batwite bakeneye gufashwa kubyara mu bitaro bya Kihara mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, biriho ubusa.Bitatu gusa nibyo biriho abarwayi ku bitanda birenga mirongo.

Umuforomokazi waho avuga ko ibi bitaro bitakira abagore bakeneye kubyara babazwe kuko nta muganga ubikora uhari. Abaganga muri ibyo bitaro ndetse no mu gihugu hose bahagaritse akazi hashize hafi ukwezi.

Ibitaro bya leta bisa nk'ibirimo ubusa. Usanga ahantu hari hasanzwe huzuye abantu bashaka serivisi zikomeye z'ubuvuzi ubu hacecetse ku buryo buteye ubwoba.

Ubu byabaye ngombwa ko abarwayi bajya mu bitaro bihenze by'abikorera ku giti cyabo, bikaba byabaviramo indwara zidakira ndetse rimwe na rimwe bagapfa.

Abaganga bazi neza ibibazo birimo guterwa n'imyigaragambyo yabo ariko bagashimangira ko imyigaragambyo ari ngombwa kugirango "abaturage babashe kubona serivisi nziza z'ubuvuzi" mu gihe kiri imbere ngo kubera ko uburyo bakoramo n'ibura ry'ibikoresho bisobanuye ko badashobora kuvura neza abarwayi, nkuko bivugwa na Davji Bhimji, umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'abaganga, KMPDU.

Yabwiye BBC dukeshs iyi nkuru ati: "Rimwe na rimwe tuba turi mu bitaro kugirango dukurikirane gusa uko abantu bapfa."

Perezida William Ruto yasabye abaganga bari mu myigaragambyo kugaruka ku kazi kandi bakemera ibyo leta imaze kubemerera ngo kubera ko "igihugu kigomba kubaho gikurikije amikoro yacyo".

Umugore umwe yavuze ko umukazana we, wari urimo abyara maze agakenera ko bamubaga, yapfushije umwana we kubera iyi myigaragambyo.

Uyu murwayi yari yakoze urugendo ava mu burengerazuba bwa Kenya aho atashoboraga kubona abaganga bamwitaho maze ajya ku bitaro bikuru byoherezwaho abarwayi bakomerewe i Nairobi ariko ntibyamwakira.

Mu nyuma yajyanywe mu bitaro by'abikorera ku giti cyabo ariko igihe cyari cyamushiranye kugirango abashe kuramira umwana we.

Lucy Bright Mbugua, w'imyaka 26, avuga ko uruhinja rwe rw'amezi icumi ruri mu bitaro bya Kenyatta National Hospital i Nairobi kuva mu kwezi kwa mbere.

Umwana we arimo kuvurwa indwara isaba ko abaganga bamuhozaho ijisho ariko hari abaganga bakeya cyane. Ubu baza kumureba inshuro ebyiri mu cyumweru aho kuba inshuro ebyiri ku munsi.

Abaganga bari mu myigaragambyo kubera ibibazo binyuranye birimo umushahara no kunanirwa guha akazi abaganga bakirangiza kwiga badashobora guhabwa uruhushya rwo gukora nk'abaganga batabanjije kwitoreza uwo mwuga mu bitaro.



Izindi nkuru wasoma

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

Rubavu:Umugabo yishe umugore we bari bamaranye amezi abiri

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-17 10:57:44 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakeneye-ubuvuzi-bari-mu-kaga-kubera-imyigaragambyo-yabaganga.php