English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umusirikare wa FARDC yakatiwe urwo gupfa ndetse no gutanga amande y'ibihumbi 50$

Umwe mu basirikare ba FARDC ,igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica Abasivile abiciye mu mujyi wa Goma mu cyumweru gishize.

Mu byumweru bibiri bishize mu mujyi wa Goma hakunze kumvikana ubwicanyi bwibasira Abasivile ariko bikaba byaravugwagako ubwo bwicanyi bushobora kuba bukorwa n'Aba Wazalendo ndetse na bamwe mu basirikare ba Leta ya Congo FARDC ndetse bamwe muribo baza gufatwa maze ku wa kane abantu batanu baza kwerekwa itangazamakuru abo barimo n'umusirikare witwa Djodjo Endongo wakatiwe igihano cy'urupfu.

Abo basivile batatu bishwe ku wa gatatu tariki ya 10 Mata ubwo bari bagiye gufata ifunguro muri Restaraunt maze baza kuraswa babaketseho kuba bafite amafaranga nkuko amakuru aturaka muri uwo mujyi yabivugaga.

Kuwa gatandatu tariki ya 13 Mata nibwo urukiko rwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru rwahamije Djodjo Endongo  icyaha cy'ubwicanyi maze ahananishwa urwo gupfa kandi ategekwa gutanga impozamarira ingana n'ibihumbi 50$.

Kuva igihano cy'urupfu cyasubukurwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uyu niwe muntu wa mbere uhanishijwe kwicwa.

 



Izindi nkuru wasoma

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

FARDC yakiriye izindi ndege shya zisimbura izahanuwe na M23

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23

Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-14 17:00:50 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umusirikare-wa-FARDC-yakatiwe-urwo-gupfa-ndetse-no-gutanga-amande-yibihumbi-50.php