English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Biravugwa:Uwahoze ari umusirikare yapfuye yirashe kuberako umukozi we yarongoye umugore we

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata  nibwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwa Mugiraneza Wellars Alias CACANA wari umukozi wa ISCO ndetse akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z'u Rwanda bikaba bivugwako yapfuye yirashe bitewe nuko umukozi we yarongoreye umugore we.

Mugiraneza  yari umukozi wa ISCO Kompanyi  icunga umutekano akaba yakoreraga ako kazi mu Kagali ka Mpaga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Bikekwako impamvu yatumye Mugiraneza  yirasa aruko yagiye  mu butumwa bw'akazi (mission) akajya yoherereza umugore we amafaranga maze uwo mugore akaguramo imitungo ariko akayandikisha ku musore w'umukozi uba muri urwo rugo.

Ubwo Mugiraneza  yavaga mu butumwa bw'akazi yasanze uwo mugore imitungo yose yaguze yarayandikishije kuri uwo mukozi kandi uwo mukozi yaramaze kurongora uwo mugore.

Umwe mu baturanyi be baganiriye n'itangazamakuru  yavuze Ati" ubwo yari muri Mission yoherereje umugore amafaranga aguramo icyuma gisya n'ibindi bintu aje byose asanga yarabyandikishije ku mukozi wabo kandi uwo mukozi yaramurongoye babana bikekwako  aribyo byamuteye kwirasa."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangajeko ibyaba byatumye Mugiraneza  yirasa byaba ari ibibazo yari afite mu muryango.

Gusa yavuzeko ibyo bazabyemeza nyuma y'iperereza riri gukorwa, Ati" RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri."

Umurambo wa Mugiraneza  wahise ujyanwa mu bitaro, kandi akaba asize abana n'umugore bivugwaho uwo mugore  yamaze kwigarurirwa n'umukozi wo mu rugo rwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere

Rubavu:Umugabo yishe umugore we bari bamaranye amezi abiri

Umutoza wa Rayon Sport y'abagore Rwaka Claude yakubitiwe imbere y'abafana n'umugore utoza AS Kigali

Rutsiro:Umugore w'imyaka 32 yapfiriye mu rugo ari kubyara

Umusirikare wa FARDC wagaragaye ari gusomana n'umukobwa yateje impagarara



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-15 18:48:29 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BiravugwaUwahoze-ari-umusirikare-yapfuye-yirashe-kuberako-umukozi-we-yarongoye--umugore-we.php