Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abagore bavuga rikijyana mu nama iri kubera i Kigali
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n'abayobozi b'abagore baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika aho bateraniye mu Rwanda mu nama y'ikigo cy'aba Perezida gishinzwe guteza imbere Abagore n'iterambere (EJS Center).
Perezida Paul kagame yari kumwe na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Catherine Samba Panza wabaye umuyobozi wa Repubulika ya Santarafurika n'abandi bayobozi bitabiriye iyo nama yo ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bwa Amajae(Amajae High-Level Leadership).
Mbere yuko Perezida Paul Kagame yifatanya nabo bagore muri iyo nama yabanje kwakira Madamu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024.
Iyo nama y'iminsi ibiri iteraniye i Kigali guhera ku wa kane tariki ya 18 Mata ikaba ihurije hamwe amatsinda atatu y'abagore b'abayobozi 42 baturutse mu bihugu 19 by'Afurika.
Ku munsi wejo hashize ku wa kane abashitsi n'impuguke barebeye hamwe amahirwe n'ingorane bitandukanye bikigaragara mu rugendo rw'ubuyozi bw'umugore
Nyuma y'ijambo ritangiza iyo nama kumugararo Madamu Ellen Johnson Sirleaf n'umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni J Mohammed bagejeje ijambo ryibanze abitabiriye iyo nama.
Iyi nama itanga amahirwe yo guhuriza hamwe gahunda y'ubufatanye yiswe Amajae igamije kubyaza umusaruro imbaraga zabo bayobozi b'abagore no guherekeza urugendo rwabo rw'ubuyobozi mu gihe cyo guhangana n'ingorane ndetse no gukoresha neza amahirwe babona.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show