Burundi:Abantu 13 nibo bamaze kugaragara bapfuye bishwe n’abantu batazwi
Ku cyumweru mu gitondo, umurambo w’umugabo n’umugore yavumbuwe mu bice bibiri bitandukanye bya komini ya Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’Uburundi. Inzego z'ubuyobozi zivuga ko byibuze imirambo 13 yabonetse mu bice bitatu bya Bukinanyana mu gihe kitarenze amezi abiri gusa.
Umurambo w’uyu mugore wabonetse ku musozi wa Kiruhura muri zone ya Ndora. Umurambo wa kabiri w'umugabo, nawo wabonetse ku cyumweru mu gitondo mu gace ka Sehe Komini Bukinanyana.
Abatangabuhamya bavuze bati: “Abo bantu babonetse baciwe imitwe rero kuberako nta mitwe bafite Ntabwo hahise hamenyekana Imyirondoro yabo.”
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, abo bantu bombi biciwe ahantu hatandukanye kandi imirambo yabo ijugunywa muri ibyo bibanza kugirango ababikoze batamenyekana.
Abaturage bavuganye na SOS Médias Burundi barasaba abayobozi gukora iperereza rikomeye kugira ngo bamenye abakoze ibyo byaha.
Umuyobozi wa Bukinanyana yemeje ubu bwicanyi kandi asaba abaturage gufatanya n’inzego za polisi kurangiza iperereza vuba bishoboka.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze abivuga, byibuze imirambo 13 yabonetse muri komini ya Bukinanyana mu gihe kitarenze amezi abiri.
Batandatu bavumbuwe mu gace ka Ndora, bane i Masango mu gihe abandi batatu babonetse mu gace ka Bumba.
Mu myaka yashize, raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi zerekana ko intara ya Cibitoke ndetse n’akarere ka Burundi hakunze kugaragara imirambo y’abantu bishwe n’abantu baba batazwi.
Amakuru avugako imirambo myinshi yasangwaga ku nkombe z'umugezi wa Rusizi (utandukanya u Burundi na DRC).
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show