English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burundi:Abantu 13 nibo bamaze kugaragara bapfuye bishwe n’abantu batazwi

Ku cyumweru mu gitondo, umurambo w’umugabo n’umugore yavumbuwe mu bice bibiri bitandukanye bya komini ya Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’Uburundi. Inzego z'ubuyobozi zivuga ko byibuze imirambo 13 yabonetse mu bice bitatu bya Bukinanyana mu gihe kitarenze amezi abiri gusa.

Umurambo w’uyu mugore wabonetse ku musozi wa Kiruhura muri zone ya Ndora. Umurambo wa kabiri w'umugabo, nawo wabonetse ku cyumweru mu gitondo mu gace ka Sehe Komini  Bukinanyana.

Abatangabuhamya bavuze bati: “Abo bantu babonetse baciwe imitwe rero kuberako nta mitwe bafite Ntabwo hahise hamenyekana Imyirondoro yabo.”

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, abo bantu bombi biciwe ahantu hatandukanye kandi imirambo yabo ijugunywa muri ibyo bibanza kugirango ababikoze batamenyekana.

Abaturage bavuganye na SOS Médias Burundi barasaba abayobozi  gukora iperereza rikomeye kugira ngo bamenye abakoze ibyo byaha.

Umuyobozi wa Bukinanyana yemeje ubu bwicanyi  kandi asaba abaturage gufatanya n’inzego za polisi kurangiza iperereza vuba bishoboka.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze abivuga, byibuze imirambo 13 yabonetse muri komini ya Bukinanyana mu gihe kitarenze amezi abiri.

Batandatu bavumbuwe mu gace ka Ndora, bane i Masango mu gihe abandi batatu babonetse mu gace ka Bumba.

Mu myaka yashize, raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi zerekana ko intara ya Cibitoke ndetse n’akarere ka Burundi hakunze kugaragara imirambo y’abantu bishwe n’abantu baba batazwi.

Amakuru avugako imirambo myinshi yasangwaga ku nkombe z'umugezi wa Rusizi (utandukanya u Burundi na DRC).

 



Izindi nkuru wasoma

Huye:Umugabo yasanzwe mu muhanda yishwe n'abantu batazwi

Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhame gusa afite intege nke

Abasivile batatu bishwe n'abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma

Rubavu:Barasaba ko abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside batanga amakuru

Kigali:Mu rugo rw'umuturage habonetse imibiri 21 y'Abishwe muri Jenoside



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-25 15:30:42 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BurundiAbantu-13-nibo-bamaze-kugaragara-bapfuye-bishwe-nabantu-batazwi.php